skol
fortebet

Tchabalala yamaze kumvikana n’ikipe ya Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wari umaze iminsi aha ibyishimo abafana ba Rayon Sports Shabani Hussein Tchabalala , yamaze kumvikana n’ikipe ya Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo kuyikinira imyaka 2 ndetse iyi kipe yamaze kubitangaza kuri Twitter yabo.

Sponsored Ad

Uyu musore utarigaragaje ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1,yahise yerekeza muri Afrika y’epfo kuganira n’iyi kipe none birangiye bumvikanye aho araza gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri uyu munsi, akazagaruka mu Rwanda kuwa Gatatu w’iki Cyumweru gufata ibaruwa imwemerera gusohoka muri Rayon Sports (release letter).

Shabani Hussein yari amaze amezi 6 mu ikipe ya Rayon Sports,yagezemo avuye mu magaju mu kwezi kwa mbere ayifasha kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.
Tchabalala yari arangije amasezerano kuko muri Mutarama uyu mwaka yaje muri Rayon Sports asinya amasezerano arangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Uyu Murundi yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya Baroka FC yaguze barimo Elvis Chipezeze, Tshediso Patjie, Bheki Maliba, Thabo Moseki, Bonginkosi Makume, Siseko Manana, Armand Gnanuillet, Ananias Gebhardt, na Orebotse Mongae ndetse n’umutoza mushya Wilson Nyirenda wari umutoza mukuru wa Zambia U-20 yasezereraga Amavubi mu kwezi gushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa