Kigali

Tchabalala yatangaje ikizafasha Rayon Sports gusezerera Mamelodi Sundowns

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 March 2018 Yasuwe: 2459

Rutahizamu Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yatangaje ko ikipe ya Mamelodi Sundowns idakanaganye ku bwugarizi ko bagomba gusatira kugira ngo babashe kuyisezerera.


Tchabalala yanenze ubwugarizi bwa Nascimento na bagenzi be

Uyu musore witwaye neza mu mukino ubanza bigatuma umutoza w’ikipe ya Mamelodi Sundowns Pitso Mosimane amusingiza cyane,yabwiye abanyamakuru ko batinze kwinjira mu mukino ubanza kubera gutinya Mamelodi,ariko kuri ubu biteguye kuzakosora amakosa bakoze.

Yagize ati “Umukino ubanza twawutangiranye ubwoba tuza kubibona nyuma.Mamelodi Sundowns ikomeye imbere no hagati ariko mu bwugarizi iri hasi akaba ariyo mpamvu tugomba kuzayisatira ndetse twizeye kuzayibonamo igitego.”

Tchabalala yagoye Sundowns mu mukino ubanza

Uyu Murundi wazamuye imikinire ya Rayon Sports yatangaje ko kuba yaratangiye akina yugarira byamugoye bigatuma adahita yinjira mu mukino ariko kuri ubu yiteguye neza kandi we na bagenzi be bazakora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze mu matsinda.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manchester City ishobora guhagarikwa kugura abakinnyi kubera amakosa...

Ikipe ya Manchester City ishobora gufatirwa ibihano byo kutagura abakinnyi...
17 April 2018 Yasuwe: 1031 0

Abanyarwanda bo muri Mozambike bagobotse Rayon Sports yabuze urumuri ku...

Ikipe ya Rayon Sports yahuye n’imbogamizi yo kubura urumuri ruhagije ku...
17 April 2018 Yasuwe: 2532 0

Rayon Sports yakiriwe n’imbaga y’abafana muri Mozambike[AMAFOTO]

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri Mozambike amahoro,aho yakiriwe n’imbaga...
16 April 2018 Yasuwe: 3245 0

Antoine Hey yandikiye FERWAFA asaba kugaruka gutoza Amavubi

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yandikiye...
16 April 2018 Yasuwe: 1379 1

Irambona Eric yasabye imbabazi ubuyobozi n’abakunzi ba Rayon...

Umukinnyi Irambona Eric utabashije kujyana n’ikipe ya Rayon Sports kubera...
16 April 2018 Yasuwe: 1163 1

Muhire Kevin yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Rayon Sports

Umukinnyi Muhire Kevin ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yasabye...
16 April 2018 Yasuwe: 2046 0