skol
fortebet

Tchabalala yavuze ikintu gikomeye kiri gutuma Rayon Sports ititwara neza

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yatangaje ko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports nta bushake bwo gutsinda bagaragaje ku munsi w’ejo byatumye banganya na Etincelles igitego 1-1.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru Tchabalala watsinze igitego cyo kwishyura ku mukino w’umunsi wa 24 Rayon Sports yanganyije na Etincelles igitego 1-1,yavuze ko bamwe mu bakinnyi basigaye baza mu kibuga basuzuguye abakeba bigatuma ikipe itabona umusaruro.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports nta bushake bwo gukinira Minnaert bafite

Yagize ati “Twinjiye mu mukino dutinze. Twibutse gukina babanje gutsinda igitego. Icyo navuga n’uko bamwe mu bakinnyi baje basuzuguye umukino bituma tutabasha gutsinda.Tugiye gukora inama twe nk’abakinnyi,turebe icyo dukosora kugira ngo tuzabashe gutsinda imikino ikurikiraho."

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yanganyije umukino wa 7 wikurikiranya mu marushanwa yose, bituma benshi bakomeza kunenga ubushobozi bw’umutoza Ivan Minnaert utaragira ikipe ibanza mu kibuga ihoraho ndetse na bamwe mu bakinnyi basubiye inyuma ku buryo bukomeye.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Rayon Sports yacitsemo ibice ndetse bamwe mu bakinnyi badashaka gukorera umutoza Ivan Minnaert,ahubwo bashaka ko yirukanwa.

Nyuma yo kugarura Jannot Witakenge ku kazi ko kuba umutoza wungirije,ibintu byarazambye kuko Minnaert wari wamwirukanye yababajwe ni uko bamuvuruje ndetse bivugwa ko uyu Witakenge atinya kumugira inama kandi aribyo ashinzwe.

Bimaze iminsi bivugwa ko hari abakinnyi biganjemo abakuze muri Rayon Sports bakoreshwa na Muhirwa Prosper ndetse ko yabasabye kwitwara nabi kubera amahari afitanye na Minnaert ndetse inshuro nyinshi akunda kubakoresha inama mu ibanga.

Umwuka mubi uri mu bakinnyi ba Rayon Sports ushobora kuyirindimura ntibashe kwitwara neza mu mikino isigaye ya shampiyona, ndetse igasezererwa mu gikombe cy’Amahoro ntiyongere gusubira mu marushanwa nyafurika yari yitwayemo neza.

Ibitekerezo

  • Turazira umutoza, bagarure Masudi cyangwa Karekezi Minaerthi atahe kandi na Paul Muvunyi ntasigare asimbuzwe Abdalah.
    Bitabaye ibyo abashaka inyungu zabo barayihirika.
    umuzungu ngo agahimbaza musyi ka 8,000 $ abamwungirije 200$ koko, Muvunyi we lnda ntihaga koko name inzi ko wakize ushaka ishema rya Gikundiro naho diru ni diru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa