skol
fortebet

Tchabalala yiseguye ku bafana ba LLB yababaje imitima

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yasabye imbabazi abafana ba LLB n’Abarundi bose muri rusange kubera ko ariwe wagize uruhare mu kuyisezerera.
Tchabalala watsinze ibitego 2 ikipe ya Lydia Ludic Academic mu mukino ubanza n’uwo kwishyura,yabwiye abarundi ko kuba yabasezereye ari impamvu z’akazi bakwiye kwihangana.
Yagize ati “Ndasaba imbabazi abafana ba Lydia Ludic Academic kubera ko nabatsinze gusa nta kundi nari kubigenza ni akazi.Nari mu kazi kanjye (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yasabye imbabazi abafana ba LLB n’Abarundi bose muri rusange kubera ko ariwe wagize uruhare mu kuyisezerera.

Tchabalala watsinze ibitego 2 ikipe ya Lydia Ludic Academic mu mukino ubanza n’uwo kwishyura,yabwiye abarundi ko kuba yabasezereye ari impamvu z’akazi bakwiye kwihangana.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi abafana ba Lydia Ludic Academic kubera ko nabatsinze gusa nta kundi nari kubigenza ni akazi.Nari mu kazi kanjye kantunze n’umuryango wanjye gusa mu mupira w’amaguru niko bigenda.”

Tchabalala wageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere,amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 3 amaze gukina byatumye kuri ubu atangiye kwigarurira abafana ba Rayon Sports.

Tchabalala aritezwe cyane mu mukino w’ishyiraniro utegerejwe ku cyumweru aho ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye APR FC kuri stade Amahoro I Remera.

Ibitekerezo

  • ntazakina tchabalala azakina retour was munyamakuru we

    mbega ikipe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa