Kigali

Tchabalala yiseguye ku bafana ba LLB yababaje imitima

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 February 2018 Yasuwe: 1953

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yasabye imbabazi abafana ba LLB n’Abarundi bose muri rusange kubera ko ariwe wagize uruhare mu kuyisezerera.

Tchabalala watsinze ibitego 2 ikipe ya Lydia Ludic Academic mu mukino ubanza n’uwo kwishyura,yabwiye abarundi ko kuba yabasezereye ari impamvu z’akazi bakwiye kwihangana.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi abafana ba Lydia Ludic Academic kubera ko nabatsinze gusa nta kundi nari kubigenza ni akazi.Nari mu kazi kanjye kantunze n’umuryango wanjye gusa mu mupira w’amaguru niko bigenda.”

Tchabalala wageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere,amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 3 amaze gukina byatumye kuri ubu atangiye kwigarurira abafana ba Rayon Sports.

Tchabalala aritezwe cyane mu mukino w’ishyiraniro utegerejwe ku cyumweru aho ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye APR FC kuri stade Amahoro I Remera.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Habumugisha

    mbega ikipe

    2 months ago
  • chat_bubble eliya

    ntazakina tchabalala azakina retour was munyamakuru we

    2 months ago

Inzindi nkuru

Karekezi ashobora kugaruka mu Rwanda gutoza police FC

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aravugwa mu...
23 April 2018 Yasuwe: 1276 0

Abakinnyi bane n’umutoza bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abakinnyi 4 barimo Lomami Andre, Peter Otema, Jimmy Mbaraga na Cyiza...
23 April 2018 Yasuwe: 3034 0

Abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye bari gutwika amabendera ya Rayon...

Ku munsi w’ejo hagaragaye amafoto y’abafana ba Kiyovu Sports bari gutwika...
23 April 2018 Yasuwe: 2000 0

Mohamed Salah niwe wabaye umukinnyi w’umwaka muri Premier League

Umunyamisiri Mohamed Salah niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza...
23 April 2018 Yasuwe: 758 0

Giroud afashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup[AMAFOTO]

Igitego cyiza cyane Olivier Giroud yatsinze acenze ba myugariro batatu ba...
22 April 2018 Yasuwe: 1790 0

Kiyovu Sports ibujije Rayon Sports gukomeza ibirori

Mu mukino w’umunsi wa 17 wari witezwe na benshi,ikipe ya Kiyovu Sports...
22 April 2018 Yasuwe: 2590 1