skol
fortebet

Tdu Rda:Simon Perraud yegukanye agace ka Rubavu, abanyarwanda bitana ba mwana

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

• Simon Perraud ukinira ikipe ya Illuminate niwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kasorejwe I Rubavu
• Areruya Joseph yagize ikibazo cyo gutobokesha bituma atakaza umwenda w’umuhondo
• Perraud niwe wafashe umwenda w’umuhondo aho Arusha Areruya umunota wose ku rutonde rusange

Sponsored Ad

Aka gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga mu karere ka Nyanza kerekeza mu karere ka Rubavu ku ntera ya kilometero 180 kegukanwe n’umunyamerika Simon Perraud ukinira ikipe ya Team Illuminate wahise afata umwenda w’umuhondo.

Aka agace karanzwe no gusatira kw’abakinnyi batandukanye aho abasore batandukanye nka Edward MGreene wa Lowestrates.ca, Samuel Hakiruwizeye na Jimmy Uwingeneye b’abanyarwanda nibo bayoboye igihe kirekire isiganwa gusa uyu musore ukinira ikipe yo muri Canada ariwe uyoboye abandi cyane aho yigeze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota irenga 2.

Abantu bari benshi i Muhanga
Mu birometero 50 abakinnyi bakomeye nka Areruya Joseph wari wambaye umwenda w’umuhondo,Valens Ndayisenga na Nsengimana Jean Bosco basatiriye ndetse bashyiramo igihe kigera ku munota ariko baza gufatwa mu birometero bya nyuma.
Umusore Simon Perraud yungukiye ku kutumvikana kw’abasore b’abanyarwanda bahanganye birangira basizwe n’uyu muzungu wabashyizemo igihe kigera ku minota 2.

Umunyarwanda waje hafi ni Munyaneza Didier wa Team Rwanda waje ku mwanya wa 3.

Nyuma y’aka gace abakinnyi batandukanye nka Valens Ndayisenga,Nsengimana Jean Bosco na Byukusenge Patrick bemeje ko habuze ubwumvikane mu banyarwanda byatumye abanyamahanga babasatira.

Abantu bari benshi i Rubavu

Kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga nta munyarwanda uratwara agace kerekeza I Rubavu.

Simon Perraud niwe wegukanye agace k’uyu munsi

Uwegukanye umwenda w’umukinnyi uterera ni Edward Greene ukinira ikipe ya Lowestrates.ca wigaragaje uyu munsi aho yayoboye isiganwa igihe kirekire.

Uko bakurikiranye mu gace ka Nyanza-Rubavu

Uko urutonde rusange ruhagaze kugeza ubu:
1.Perraud Simon (ILU): 7:50’22"
2.Areruya Joseph (DDC): 7:51’22"
3.Ndayisenga Valens (TIR)
4.Kangangi Suleiman (BAI)
5.Byukusenge Patrick (RWA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa