skol
fortebet

Team Manager wa Bugesera FC yakubise urushyi umukinnyi wa Unity bakinaga mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2018

Sponsored Ad

Ushinzwe imibereho ya buri munsi y’ikipe ya Bugesera FC Rudasumbwa Eric, yakubise urushyi umukinnyi w’ikipe ya Unity y’I Gasogi witwa Nkubana Marc bahatanaga mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro, ubwo yari agiye kurengura biteza akavuyo kenshi kahagaritse umukino igihe kinini. Ubwo uyu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro wari ugeze ku munota wa 4, ushinzwe imibereho y’abakinnyi ba Bugesera FC yateje imvururu ku kibuga ubwo yakubitaga umukinnyi wa Unity bari bahanganye maze bituma (...)

Sponsored Ad

Ushinzwe imibereho ya buri munsi y’ikipe ya Bugesera FC Rudasumbwa Eric, yakubise urushyi umukinnyi w’ikipe ya Unity y’I Gasogi witwa Nkubana Marc bahatanaga mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro, ubwo yari agiye kurengura biteza akavuyo kenshi kahagaritse umukino igihe kinini.

Ubwo uyu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro wari ugeze ku munota wa 4, ushinzwe imibereho y’abakinnyi ba Bugesera FC yateje imvururu ku kibuga ubwo yakubitaga umukinnyi wa Unity bari bahanganye maze bituma umukino umara igihe uhagaze ndetse umuyobozi wa Unity Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC avuga ko badasubira mu kibuga niba abakinnyi babo batangiye gukubitwa.

KNC yasabye abakinnyi be kudasubira mu kibuga

Abasifuzi b’umukino na komiseri bagerageje kumvikanisha impande zombi, birangira Unity yemeye gukomeza umukino waje kurangira Bugesera itsinze Unity ibitego 2-0.

Rudasumbwa Eric wari umaze gukubita umukinnyi, yahise atoroka, aca mu ruzitiro rw’ikibuga aragenda, ndetse n’inzego z’umutekano zari ku kibuga ntizashoboye kumufata.

Nkubana wakubiswe urushyi agiye kurengura

Uyu Eric si ubwa mbere akoze amakosa cyane ko atari yemerewe kugaragara muri staff ya Bugesera kuri uyu mukino kuko no ku mukino ubanza yari yazamuwe mu bafana.

Imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro:

Espoir Fc vs Sorwathe Fc (*1-0 Agg, Sorwathe Fc yanze gukina umukino wo kwishyura)
Amagaju Fc 3-0 Rwamagana Fc (4-1 Agg)
AS Kigali 4-1 Gasabo United (6-1 Agg)
Marines Fc 0-1 Intare Fc (2-2 Agg, Marines Fc yakomeje ku gitego cyo hanze)
Bugesera Fc 2-0 Unity Fc (2-0 Agg)
Police Fc 1-0 Kirehe Fc (3-1 Agg)
Musanze Fc 4-1 Heroes Fc (8-1 Agg)
SC Kiyovu 5-1 Esperance Fc (11-3 Agg)
Mukura VS 3-0 Hope Fc (3-0 Agg)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa