skol
fortebet

Team Rwanda yakuye umwanya wa 15 muri Colorado Classic

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare yasoje irushanwa rya Colorado Classic iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 yari yitabirirye iri rushanwa ryari rimaze iminsi 4 ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iyi kipe yari igizwe n’abasore 6 ntiyabashije gutwara agace na kamwe muri iri rushanwa kubera amakipe akomeye yari yaryitabiriye ndetse n’urwego iri rushanwa ririho cyane ko abasore b’u Rwanda bamenyereye gukina amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika.
Muri rusange abakinnyi (...)

Muri rusange abakinnyi b’Abanyarwanda bagerageje kugira uruhare muri iri rushanwa cyane cyane nko gucomoka hakiri kare bakayobora irushanwa mu duce runaka (Breakaway) urugero ni nka Nsengimana Jean Bosco mu gace ka mbere,Uwizeye Jean Claude mu gace ka 3 na Munyaneza Didier mu gace ka 2.

Umunyarwanda waje hafi ku rutonde rusange ni Uwizeye Jean Claude waje ku mwanya wa 47 asizwe iminota 28 n’amasegonda 50 na Manuel Senni ukinira ikipe ya BMC Racing Team warangije ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange akoresheje amasaha 12 n’amasegonda 35.

Uko abandi banyarwanda uko bitwaye ku rutonde rusange
Umusore Ukiniwabo Rene Jean Paul yaje ku mwanya wa 51 asizwe Iminota 29 n’amasegonda 06 ni uwa mbere, Gasore Hategeka yaje ku mwanya wa 73 asizwe iminota 40 n’amasegonda 06 ni uwa mbere, mu gihe Uwizeyimana Bonaventure ariwe wafunze urutonde rusange kuko yaje ku mwanya wa 84 asizwe isaha imwe n’amasegonda 35 ni uwa mbere.

Umusore Ukiniwabo Rene Jean paul yarangije ku mwanya wa 6 ku rutonde rusange rw’abakinnyi bakiri bato bakinnye muri iri rushanwa rya Colorado Classics asizwe n’uwa mbere iminota 21 n’amasegonda 02 ni uwa mbere mu bakiri bato ariwe Jhonatan Navarez umunya Ecuador ukinira Axeon Hagens Berman wakoresheje12:08:39.

Team Rwanda imaze iminsi muri iki gihugu cy’Amerika yatahanye umwanya wa 15 muri iri rushanwa nyuma yo gusigwa isaha imwe iminota 15 n’amasegonda 30 n’ikipe ya Cannondale Drapac yabaye iya mbere ikoresheje amasaha 36 iminota 08 n’amasegonda 03 aho ibi bukorwa bateranyije igihe abakinnyi bose b’ikipe bakoresheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa