skol
fortebet

Team Rwanda yiyongereye mu makipe azitabira irushanwa ryo muri Amerika

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare yiyongereye ku yandi makipe akomeye agomba kwitabira irushanwa ryo ku rwego rw’isi rya Colorado Classics rizabera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kuva taliki ya 10 kugeza ku ya 13 Kanama uyu mwaka,Irushanwa riri ku rwego rw’isi ku kigero cya 2 HC.
Ushinzwe gutegura iri rushanwa David Koff yatangarije ikinyamakuru Cyclingnews.com dukesha iyi nkuru ko gutumira Team Rwanda ari ibya agaciro kubera ibyo imaze kugezaho umukino wo gusiganwa ku magare (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare yiyongereye ku yandi makipe akomeye agomba kwitabira irushanwa ryo ku rwego rw’isi rya Colorado Classics rizabera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kuva taliki ya 10 kugeza ku ya 13 Kanama uyu mwaka,Irushanwa riri ku rwego rw’isi ku kigero cya 2 HC.

Ushinzwe gutegura iri rushanwa David Koff yatangarije ikinyamakuru Cyclingnews.com dukesha iyi nkuru ko gutumira Team Rwanda ari ibya agaciro kubera ibyo imaze kugezaho umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda no muri Afurika .

Yagize ati “Team Rwanda ni urugero rwiza rw’ukuntu umukino w’amagare warenga amacakubiri ugahindura ubuzima bw’abantu.Twishimiye kubakira mu irushanwa ry’ababigize umwuga mu gihugu cyacu.”

Kuba ikipe y’igihugu yatumiwe muri iri rushanwa ni ubufasha bukomeye bwa Jonathan Boyer ni umufasha we Kimberly Coats baherutse kuva mu Rwanda berekeza muri Amerika aho bari bamaze imyaka isaga 10 bafasha ikipe y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’iki kinyamakuru Boyer yavuze ko Team Rwanda igeze ku rwego rukomeye nyuma y’igihe bamaze bategura iyi kipe .

Yagize ati “Twahurije hamwe ikipe y’abakinnyi bakomeye b’abanyamwuga none ubu bageze ku rwego rwo guhatana ku rwego mpuzamahanga ndetse ni n’abavugizi b’u Rwanda.Ndatekereza ko Colorado Classics ari igisobanuro cyiza,ibi birerekana indi ntera ikipe y’u Rwanda igezeho".

Nyuma yo kwemererwa kuzitabira iri rushanwa Team Rwanda ibaye ikipe ya 15 izitabira iri rushanwa aho abasore b’u Rwanda bazagera muri amerika ku italiki ya 1 Kanama uyu mwaka bagiye kwitoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa