Kigali

Teklehaimanot watwaye Tour du Rwanda yabonye ikipe nshya

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 February 2018 Yasuwe: 385

Umusore Daniel Teklehaimanot ukomoka mu gihugu cya Eritrea uzwi muri Tour du Rwanda ya 2010 kubera ubuhanga yagaragaje bikarangira ayitwaye,yabonye ikipe nshya ya Cofidis yo mu Bufaransa nyuma yo kurekurwa na Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’ibihuha bitandukanye byavugaga aho uyu musore agomba kwerekeza,ubuyobozi bwa Cofidis bwatangaje ko bwamaze kumvikana n’uyu musore w’imyaka 29 ndetse agomba guhita atangira amarushanwa yitabira irushanwa rya Dubai Tour rizatangira ku wa kabiri taliki ya 06 Gashyantare 2018.

Daniel Teklehaimanot niwe ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mu gusiganwa ku magare muri Eritrea kubera shampiyona z’iki gihugu amaze gutwara ndetse n’ubwitabire bwe muri shampiyona z’isi zitandukanye.

Teklehaimanot niwe munyafurika wa mbere wakinnye irushanwa rikuru (Grand Tour) muri 3 akinwa buri mwaka mu mukino wo gusiganwa ku magare ubwo yakiniraga GreenEdge muri Vuelta a Espana yo muri 2012.

Teklehaimanot ni umwe mu bakinnyi b’abanyafurika bakinnye Tour de France bwa mbere ubwo yari mu ikipe ya MTN Qhubeka mu mwaka wa 2015 ndetse abasha kwambara umwenda wambarwa n’umukinnyi uzi kuzamuka kurusha abandi iminsi 4.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Marouane Fellaini yahawe gasopo n’umusore wamufashe atangiye gutereta...

Umubiligi ukina hagati mu ikipe ya Manchester United, Marouane...
20 September 2018 Yasuwe: 610 0

Amagambo Cristiano Ronaldo yabwiye umusifuzi wamuhaye ikarita itukura...

Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo ari kugarukwaho na benshi kubera...
20 September 2018 Yasuwe: 2575 0

Ibyo Robertinho n’abakinnyi ba Rayon Sports batangaje mbere yo kwerekeza...

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangaje ko bizeye intsinzi imbere ya...
20 September 2018 Yasuwe: 1191 0

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yibasiriye abasifuzi bahaye musaza we ikarita...

Mushiki wa kizigenza Cristiano Ronaldo Katia Aveiro yandagaje umusifuzi...
20 September 2018 Yasuwe: 962 0

Cristiano Ronaldo yahawe ikarita itukura ,Manchester City iratsindwa mu...

Gutsindirwa mu rugo kwa Manchester City n’ikarita itukura yahawe Cristiano...
19 September 2018 Yasuwe: 2039 0

Gor Mahia yambuye abakinnyi bayo bituma bamwe bivumbura banga...

Nubwo ifatwa nk’imwe mu makipe y’icyitegererezo muri Afurika y’Iburasirazuba,Gor
19 September 2018 Yasuwe: 951 0