Kigali

Tennis : Serena Williams yibarutse umwana w’umukobwa

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 2 September 2017 Yasuwe: 504

Uwahoze ari nimero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bagore Umunyamerika w’imyaka 35 Serena Williams yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa nkuko bitangazwa n’umutoza we Patrick Mouratoglu.

Serena Williams ni umugabo we Alexis Ohanian
Uyu mutoza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umukinnyi we Serena ndetse n’umugabo we Alexis Ohanian bamaze kwibaruka ndetse anabifuriza amahirwe.

Yagize ati “Conglaturations Serena Williams.Ndishimye cyane kubw’umwana wawe w’umukobwa.ubu ndumva neza ibyishimo ufite.”

Uyu mugore yatangaje ko atwite mu kwezi kwa kane uyu mwaka nyuma yo kwegukana irushanwa rya Australian Open ryari irya 23 mu marushanwa akomeye amaze gutwara cyane ko kugeza ubu ariwe wa mbere umaze gutwara amarushanwa menshi akomeye muri Tennis (grand Slams).

Uyu mugore umaze gukorera amafaranga menshi muri Tennis kurusha abandi yatangaje ko yiteguye kugaruka muri Tennis mu kwezi kwa mbere umwaka utaha mu irushanwa rya Australian Open riteganyijwe gutangira ku italiki ya 15 kugeza ku ya 28 Mutarama 2018.

Inkuru yo kubyara kwa Serena Williams yashimishije abakinnyi benshi bari mu mikino ya US open aho abakinnyi nka Garbine Muguruza,Sloane Stephens n’abandi bamumwifurije ishya n’ihirwe.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Chris Froome yakoresheje imiti yongera imbaraga mu irushanwa rya Vuelta a...

Igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare Christopher Froome ukinira...
14 December 2017 Yasuwe: 49 0

Benshi mu bafana bakomerekeye ku mukino wahuje abakeba bo muri Serbia...

Mu mukino w’agapingane wahuje amakipe 2 yo muri Serbia ariyo Partizan...
14 December 2017 Yasuwe: 250 0

Karekezi arashaka kugarurira abafana ba Rayon Sports icyizere

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko yifuza...
14 December 2017 Yasuwe: 371 0

Seninga yarahiriye gukuraho amateka mabi afite ku ikipe ya Rayon...

Umutoza w’ikipe ya Police FC Seninga Innocent aratangaza ko yifuza gukuraho...
14 December 2017 Yasuwe: 73 0

Rayon Sports na APR FC zamenye amakipe zizahura nayo mu mikino...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Ukuboza 2017,nibwo amakipe atandukanye ku...
13 December 2017 Yasuwe: 180 0

Karekezi yakomoje ku mubano we na De Gaulle

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko nta...
13 December 2017 Yasuwe: 1165 0