skol
fortebet

Thibaut Courtois yavuze amagambo yababaje cyane abafana ba Chelsea

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

Abafana ba Chelsea barakariye cyane uwari umunyezamu wabo Thibaut Courtois uherutse kwerekeza mu ikipe ya Real madrid aguzwe miliyoni 38 z’amapawundi kubera amagambo yatangaje ku munsi w’ejo ko azishima nabo Eden Hazard amusanze muri iyi kipe ye nshya.

Sponsored Ad

Ubwo yari amaze kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid,Courtois yasomye ikirangantego cy’iyi kipe arangije avuga ko azishima cyane Hazard namusanga bagakinana, ibintu abafana ba Chelsea bafashe nk’ubugambanyi no gushaka kugumura Hazard ngo ateshe umutwe ubuyobozi bwabo kugira ngo bumurekure.

Courtois yavuze ko Hazard yamuhamagaye kugira ngo amushimire ko yerekeje mu ikipe ya Real madrid ndetse afite inzozi ko uyu kabuhariwe azamusanga muri Real madrid.

Yagize ati “Hazard yishimiye ko nageze muri iyi kipe kuko aziko ari inzozi zanjye.Ni umukinnyi udasanzwe,aramutse aje mu ikipe ya Real Madrid byaba ari byiza cyane.

Abafana ba Chelsea bagiye kuri Twitter ya Courtois baramutuka karahava bituma ubutumwa yari yanditse abasezera abusiba kugira ngo badakomeza kumwibasira.

Uretse abafana ba Chelsea Thibaut Courtois yababaje,n’abafana ba Atletico Madrid ntibishimiye ko yerekeje mu ikipe y’abakeba byatumye bamubwira ko bazamutera ibipupe by’imbeba nibahurira ku kibuga Wanda Metropolitano.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa