skol
fortebet

Thierry Henry wagizwe umutoza wa Monaco yasabwe ikintu gikomeye n’ubuyobozi bwe

Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018

Sponsored Ad

Thierry Henry wasinyiye gutoza Monaco imyaka 3 ku munsi w’ejo, yasabwe ikintu gikomeye n’ubuyobozi bwe cyatumye benshi bagira impungenge aho bwamusabye kuzamura umukinnyi mwiza umeze nka Kylian Mbappe.

Sponsored Ad

Henry wasinye amasezerano y’imyaka 3 ku munsi w’ejo,yasabwe ko mu bakinnyi Monaco ifite agomba kuzamura umwe uri ku rwego rumwe na Kylian Mbappe werekeje muri PSG aguzwe akayabo ka miliyoni zirenga 160 z’amayero.

Henry yasabwe kuzmura umukinnyi mwiza umeze nka Mbappe

Muri 2013 Monaco yatanze akayabo k’amafaranga igura abakinnyi bakomeye barimo Radamel Falcao, James Rodriguez, Joao Mountinho and Anthony Martial ihita itangira kubagurisha yizamurira abakinnyi bato barimo Kylian Mbappe,Thomas Lemar,Sidibe,Benjamin Mendy n’abandi gusa byarangiye bose ibagurishije akayabo.

Monaco irifuza ko Thierry Henry yayifasha kuzamura abakinnyi bato bakagera ku rwego nk’urw’abo baherutse kugurirsha cyane ko kuri ubu ifite abana bakizamuka barimo Aleksandr Golovin w’imyaka 22, Benjamin Henrichs w’imyaka 21, Khephren Thuram-Ulien n’abandi.

Henry agomba gutangira akazi muri Monaco ari ku gitutu kuko Leonardo Jardim yasimbuye yari amaze iminsi atsindwa umusubirizo.


Willem Guebbels na Golovin ni bamwe mu bakinnyi Henry yasabwe kuzamura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa