skol
fortebet

Thierry Henry yatangaje akaga gakomeye yatewe no kwitwara nabi mu ikipe ya AS Monaco

Yanditswe: Thursday 22, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza Thierry Henry wamamaye cyane mu ikipe ya Arsenal na FC Barcelona nk’umukinnyi,yatangaje ko nyuma yo kwirukanwa ku kazi ko gutoza AS Monaco yari amazemo amezi 3 n’igice,amaze amezi 4 nta muntu uramushaka ngo amuhe akazi.

Sponsored Ad

Henry utarahiriwe n’ubutoza nyuma yo guhagarika umupira w’amaguru,yabwiye ikinyamakuru The Telegraph ko kwitwara nabi mu ikipe ya AS Monaco byamugizeho ingaruka mbi cyane kuko ngo amaze amezi 4 ategereje akandi kazi ariko ngo yarahebye.

Yagize ati “Telefoni yanjye imaze amezi 4 idasona nyuma yo kuva mu ikipe ya AS Monaco gusa nakiriye telefoni 5 ntari nkeneye.Zimwe zari izo ntari niteze,izindi ni izabashakaga kungira umutoza wungirije.

Nk’umutoza uba ugomba gutekegereza akandi kazi,ibintu bigorana cyane.Birababaza cyane kuko ntabwo uba ufite nibura umukino ukurikiraho ngo nibura wigaragaze.Mu buzima iyo utsinzwe urahagururka ugahangana ariko mu butoza iyo utsinzwe urahaguruka ugategereza igihe uzongera kurwanira.”

Henry wanze akazi ka Aston Villa mbere yo kwerekeza muri AS Monaco,yavuze ko aticuza kuba yarayerekejemo kuko ngo nibura ayishimira ko ariyo yamuhaye amahirwe bwa mbere nk’umukinnyi ndetse n’umutoza.

Thierry Henry watsinze imikino 4 gusa mu mezi 3 n’igice yamaze muri AS Monaco, yavuze ko ahangayikishijwe n’aho azongera kubona akazi kuko ngo ababazwa nuko amaze igihe ntawe urongera kumuhamagara ngo amukure mu bushomeri.

Ibitekerezo

  • Yewe Thierry Henry we,niba unyumva,reka nkugire inama y’uko wabona akazi kandi keza.Aho kwitotomba ngo uri mu bushomeri.Nkuko Yesu yasize asabye umukristu nyakuri wese kumwigana agakora umurimo nawe yakoraga wo kubwiriza nkuko Yohana 14:12 havuga,shaka umuntu mwigane bible iguhindure.Numara kuyimenya ugahinduka umukristu nyakuri,uzaze udufashe nawe ujye mu nzira tubwirize abantu ubwami bw’Imana kugeza ubwo Yesu azazira ku munsi wa nyuma.Nkuko Intumwa Pawulo yabigenzaga,ntuzasaba icyacumi kubera ko Yesu yasize adusabye kubwiriza abantu ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.Ahubwo uzafatanya kubwiriza hamwe n’akazi gasanzwe nkuko Pawulo yabohaga amahema akagurisha,nubwo yajyaga mu nzira akabwiriza abantu.Tu es satisfait?
    Ababwiriza ijambo ry’Imana nyakuri,badasaba icyacumi,Bible ibita "Ministers of God".Bisome muli 2 Abakorinto 6:4.Niko kazi keza kurusha ibindi byose,kubera ko kazaguhesha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa