Kigali

Tidiane Kone waje gusinyira Gasogi FC yiyemeje kubabaza Rayon Sports yamurekuye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 September 2019 Yasuwe: 1859

Rutahizamu mushya wa Gasogi United,Tidiane Kone,yavuze ko nubwo yaje mu ikipe izamutse mu cyiciro cya mbere vuba,yiteguye kubabaza ikipe ya Rayon Sports yamurekuye akagenda mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

Uyu munya Mali watsindiye Rayon Sports ibitego 7 mu mikino yose yayikiniye mbere yo kuyivamo yerekeza mu ikipe ya NAPSA Stars yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia.

Tidiane Kone wageze I Kigali saa saba z’ijoro avuye iwabo muri Mali, yavuze ko akazi ke ari ugukina umupira atitaye ku ikipe ajye gukinira ahubwo icyo yitayeho ari ukubabaza Rayon Sports bwa mbere.

Yagize ati: “Numvise ko umunsi wa mbere tuzakina na Rayon Sports. Ni ruhago uzarusha undi azatsinda. Ntabwo nje hariya kwirebera amabara gusa, nzanywe no guhesha ishema umwenda w’ikipe yange. Insh’Allah nzabababaza”.

Tidiane Kone yabaye umunyamahanga wa kane ugiye gukinira Gasogi United nyuma ya Manase Mutatu Mbedi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umunya-Cameroun Athassi Fabrice Merlin n’umunya-Liberia Herron Scarla Berrian wahoze muri Kiyovu Sports.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 0

Abakinnyi 30 bazavamo uwegukana Ballon d’Or bamaze kumenyekana

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukwakira...
21 October 2019 Yasuwe: 429 0

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino...

Umugabo utavuzwe amazina yakoze amahano amanukira mu mutaka [parachute]...
21 October 2019 Yasuwe: 2273 0

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke...

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu...
21 October 2019 Yasuwe: 878 0

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku...
21 October 2019 Yasuwe: 2120 0

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri...

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago...
21 October 2019 Yasuwe: 2089 0