skol
fortebet

Tidiane Kone yamaze gusohoka mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Tidiane Kone wakinaga muri Rayon Sports yamaze kwerekeza mu ikipe ya NAPSA Stars yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Zambia aho yasinye amasezerano y’imyaka 2.
Uyu musore utarishimiwe n’umutoza Karekezi Olivier,yamaze gusohoka mu ikipe ya Rayon Sports yari imaze kugwiza umubare w’abanyamahanga cyane ko byavugwaga ko ashobora gutizwa mu ikipe ya Musanze.
Tidiane Kone yamaze gusinyira NAPSA Stars ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko azagaruka mu Rwanda gufata ibaruwa (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Tidiane Kone wakinaga muri Rayon Sports yamaze kwerekeza mu ikipe ya NAPSA Stars yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Zambia aho yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore utarishimiwe n’umutoza Karekezi Olivier,yamaze gusohoka mu ikipe ya Rayon Sports yari imaze kugwiza umubare w’abanyamahanga cyane ko byavugwaga ko ashobora gutizwa mu ikipe ya Musanze.

Tidiane Kone yamaze gusinyira NAPSA Stars ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko azagaruka mu Rwanda gufata ibaruwa imwemerera gusohoka muri Rayon Sports aho azishyura amadorali ibihumbi 2500 bihwanye n’amasezerano y’umwaka umwe yari asigaranye.

Tidiane Kone yageze muri Rayon Sports umwaka ushize mu gice cya kabiri cya shampiyona aho yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse yibukirwa ku gitego 1 yatsinze Bugesera FC mu mukino wagoye cyane Rayon Sports ndetse n’icyo yatsinze APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa