skol
fortebet

Tidiane Kone yatangaje byinshi kuri Rayon Sports y’uyu mwaka

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri Mali Tidiane Kone aratangaza ko ikipe bafite uyu mwaka ikomeye cyane ku buryo kugera mu matsinda ya CAF Champions League ari intego bashobora kuzageraho uyu mwaka.
Uyu musore yabitangarije ikinyamakuru Umuryango ku munsi w’ejo taliki ya 19 Nzeri 2017 aho yemeje ko abakinnyi Rayon Sports yaguze bakomeye ndetse yizeye ko bizabafasha kwisubiza igikombe cya shampiyona no kwitwara neza mu mikino nyafurika.
Yagize ati “Uyu mwaka dufite ikipe (...)

Yagize ati “Uyu mwaka dufite ikipe ikomeye.abakinnyi bashya twazanye bari ku rwego rwo hejuru kandi nizeye ko bazadufasha kwitwara neza tukongera kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse turifuza kugera mu matsinda ya Champions League.”

Uyu musore yavuze ko abafana ba Rayon Sports badakwiye kubanenga cyane ko bakiri mu mikino yo kwitegura ndetse ababwira ko urugamba rutaratangira ko bakwiye kubagirira icyizere muri uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa