skol
fortebet

Tottenham yandagarije Manchester United ku kibuga cyayo ishyira mu mazi abira Jose Mourinho

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Imbere y’abafana bayo bageraga ku bihumbi 7440,Manchester United inyagiwe na Tottenham ibitego 3-0,bishyira habi Jose Mourinho ushobora kwirukanwa mu minsi iri imbere kubera umusaruro mubi ari gutanga.

Sponsored Ad

Mbere y’uyu mukino wasozaga umunsi wa 3 wa Premier League,Manchester United yahabwaga amahirwe menshi kuko Tottenham ntiyigeze ibasha kuyitsindira ku kibuga cyayo Old Trafford muri Premier league cyane ko mu myaka y’imikino (seasons)26 yari imaze kuhatsindirwa inshuro 21 ndetse mu mikino 4 umutoza Mauricio Pochettino yari amaze gukinira Old Trafford, yayitsinzwe atinjije n’igitego.

Igice cya mbere cyaranzwe no kwigana ku mpande zombi gusa rutahizamu Romelu Lukaku yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 24 ubwo yahabwaga umupira na myugariro Danny Rose acenga umunyezamu asigarana n’izamu ryonyine ateye umupira ujya hanze, byatumye amakipe aruhuka ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Mancheter United imaze iminsi ifite ubusatirizi buri ku rwego rwo hasi cyane,yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 50 ku mupira wari uvuye muri koluneri utewe na Kieran Trippier,awutera umutwe.

Abakinnyi bo hagati ba Manchester United bahise bakora ikosa ku munota wa 52, maze Eriksen abambura umupira awuhereza Lucas Moura wateye ishoti rikomeye igitego cya kabiri cya Tottenham kiba kirinjiye.

Manchester yagerageje gukanguka igerageza kurusha Tottenham gusa ibyo yakoze ntibyayihiriye kuko ku munota wa 85 abakinnyi bo hagati bongeye gutakaza umupira Harry Kane arawufata awuhereza Lucas Moura acenga Chris Smalling atsinda igitego cya 3.

Uyu ni umukino wa kabiri Manchester United itsinzwe yikurikiranya nyuma yo gutsindwa na Brighton mu cyumweru gishize ibitego 3-2,ibintu bikomeje gushyira igitutu ku mutoza Mourinho ushobora kwirukanwa agasimbuzwa Zidane.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa