skol
fortebet

Tour du Cameroon yari yitabiriwe n’Abanyarwanda yasubitswe

Yanditswe: Friday 09, Mar 2018

Sponsored Ad

Hadi Janvier na bagenzi be ntibagikinnye irushanwa ryagombaga gutangira ku munsi w’ejo muri Cameroon rya Tour du Cameroon nyuma y’aho ubuyobozi bwaryo butangaje ko risubitswe.
Hadi Janvier agiye kongera gutegereza igihe kirekire kugira ngo asubire muri Team Rwanda
Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwatangaje ko risubitswe muri iki gitondo nyuma y’aho amakipe 2 ariyo yari amaze kugera muri iki gihugu arimo Team Rwanda na Sovac.
Iri rushanwa ryagombaga gutangira ku munsi w’ejo taliki ya 10 kugeza ku (...)

Sponsored Ad

Hadi Janvier na bagenzi be ntibagikinnye irushanwa ryagombaga gutangira ku munsi w’ejo muri Cameroon rya Tour du Cameroon nyuma y’aho ubuyobozi bwaryo butangaje ko risubitswe.

Hadi Janvier agiye kongera gutegereza igihe kirekire kugira ngo asubire muri Team Rwanda

Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwatangaje ko risubitswe muri iki gitondo nyuma y’aho amakipe 2 ariyo yari amaze kugera muri iki gihugu arimo Team Rwanda na Sovac.

Iri rushanwa ryagombaga gutangira ku munsi w’ejo taliki ya 10 kugeza ku ya 18 Werurwe 2018, ritumye abasore 6 bari bahagarariye u Rwanda barimo Hadi Janvier wari umaze umwaka urenga adakina, Tuyishimire Ephrem, Gasore Hategeka, Nsengimana Jean Bosco, Ruberwa Jean Damascene na Bonaventure Uwizeyimana bagaruka batigaragaje kandi bari bajyanye iyo ntego.

Kugeza ubu iyi kipe y’igihugu y’Amagare iri mu nzira zigaruka I Kigali nyuma yo kumva iyi nkuru mbi ko iri rushanwa ritakibaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa