skol
fortebet

Tour du Rwanda:Eyob Metkel niwe wegukakanye agace ka kane kasorejwe mu Bugesera

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2017

Sponsored Ad

• Eyob Metkel yatwaye agace ka kane kasorejwe mu Bugesera
• Areruya yisubije umwenda w’umuhondo

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu nibwo muri Tour du Rwanda hakinwa agace ka kane kahagurukiye I musanze Kerekeza mu mujyi wa Nyamata mu Bugesera kareshyaga n’ibirometero 120 na metero 300 aho umunya Eritrea Metkel Eyob ariwe wegukanye aka gace ndetse Areruya Joseph yegukana umwenda w’umuhondo.

Abakinnyi bahagurutse I musanze ku I saa 10h00 aho igikondi cy’abasore 8 barimo Langat Geoffrey (Bike Aid),Musie Mehari Saymon (Eritrea), Ebrahim Redwan (Ethiopia), Kariuki John (Kenya Safari),Nduwayo Eric (Benediction/RWA),Fournet Fayard Sebastien (Haute Savoie),Hakiruwizeye Samuel (Les Amis Sportifs/RWA) bahise bataka ndetse bashyiramo amasegonda 24.

Nyuma y’iki gikundi,Uwizeye Jean Claude wa Team Rwanda yaje kwataka ndetse ashyiramo igikundi cya kabiri ariko uyu we ntiyayoboye igihe kuko Musie Mehari Saymon wo muri Eritrea na Rugamba Janvier wa Les Amis Sportifs baje kumufata.
Rugamba Janvier yaje kwataka nawe ayobore isiganwa arenga Nyirangarama ariwe uyoboye gusa aza gufatwa n’igikundi cyari kiyobowe n’ikipe ya Algeria.

Ubwo bari hafi kugera I Kigali,abasore bahabwa amahirwe barimo Bosco, Patrick, Areruya,Valens, Mein Kent na Kangangi Suleiman basize ababakurikiye 1’23” maze bakomeza kuyobora irushanwa kugeza ubwo Areruya Joseph na Eyob Metkel batatse bakirenga Akagera ndetse bagera ku murongo bari kumwe.

Icyagaragaye muri aka gace ni uko ikipe ya Dimension Data yari yagateguye ndetse kabagendekeye uko bifuza kuko ubwo batakaga bwa nyuma Eyob,Areruya na Kent bakinana bagendeye rimwe bituma bashyiramo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 40 byabahesheje kwegukana aka gace no gusubirana umwenda w’umuhondo bawambuye Simon Pellaud wari uyimaranye iminsi 2.

Uko bakurikiranye Musanze - Nyamata:

1. Eyob Metkel: 2h52’54”
2. Areruya Joseph: 2h52’54”
3. Nsengimana Jean Bosco: 2h53’28”
4. Kangangi Suleiman: 2h53’49”
5. Byukusenge Patrick: 2h55’09”

Uko bakurikiranye ku rutonde rusange:
1. Areruya Joseph: 13h07’41”
2. Eyob Metkel: 13h08’19”
3. Kangangi Suleiman:13h08’57
4. Pellaud Simon: 13h09’14”
5. Nsengimana Jean Bosco: 13h09’2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa