skol
fortebet

Tour du Rwanda : Ikipe imwe yikuye mu irushanwa, Bike Aid itangaza ikipe ikomeye izaserukana

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

• Interpro Cycling Academy yamaze gusezera muri Tour du Rwanda kubera impanuka y’umwe mu bakinnyi bayo.
• Bike Aid yatangaje abakinnyi 5 izakoresha muri Tour du Rwanda barangajwe imbere na Nikodemus Holler umaze kuba ubukombe muri Afurika
• Bike Aid yatangaje ko intego yabo ari ugutwara Tour du Rwanda
• Harabura iminsi 9 ngo Tour du Rwanda itangire

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo hamenyekanye inkuru y’uko imwe mu makipe 14 yagombaga guturuka hanze aje kwitabira Tour du Rwanda, Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani yikuye mu irushanwa nyuma y’impanuka y’umwe mu bakinnyi 5 bayo yagombaga kuzana mu Rwanda mu gihe Bike Aid yatangaje ikipe ikomeye bazakoresha muri Tour du Rwanda.

Kuvamo kwa Interpro Cycling Academy bivuze ko iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 16 harimo 13 avuye hanze y’u Rwanda ndetse n’amakipe 3 yo mu Rwanda.

Ku rundi ruhande.ikipe ya Bike Aid yo mu gihugu cy’Ubudage yamaze gutangaza ikipe ikomeye izamanura muri Tour du Rwanda aho izaba irangajwe imbere na Kizigenza Nicodemus Holler watwaye Tour du Cameroon na Tour of Poyang Lake yo mu Bushinwa muri uyu mwaka aho yarangije ku mwanya wa 3 ku rutonde rusange muri La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon uyu mwaka.

Abandi bakinnyi barimo Umuholandi Adne van Engelen, watwaye irushanwa rya Romsee-Stavelot ryo mu Belgium umwaka ushize.Hari kandi abanya Kenya 2 Salim Kipkemboi na Suleiman Kangangi ndetse Geoffrey Langat.

Iyi kipe ifite intego yo kwegukana umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda babifashijwemo n’Umudage Nicodemus Holler umaze kumenyera amarushanwa nyafurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa