skol
fortebet

TP Mazembe yashoye ibihumbi 100 by’amadolari kuri Bimenyimana Bonfils Caleb

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya TP Mazembe yo muri RD Congo yateye intambwe ya mbere yo gushaka rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wa Rayon Sports kuko yashyize hanze akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari hafi miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Kwitwara neza kwa Caleb mu marushanwa ya CAF Confederations Cup,byatumye amakipe atandukanye atera imboni uyu rutahizamu ndetse ari gushora akayabo kugira ngo amwegukane.

TP Mazembe ihanganye na Enyimba FC kuri Caleb gusa iyi kipe yo muri Nigeria yasezereye Rayon Sports iyitsinze ibitego 5-1,muri 1/4cya CAF Confederations Cup, mikino yombi, iri gutanga ibihumbi 60 by’amadolari gusa.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Kahawa Tungu cyo muri Kenya,TP Mazembe irifuza kujya ihemba Caleb ibihumbi 4 by’idolari ku kwezi, kugira ngo ayerekezemo atere umugongo andi makipe amwifuza.

Caleb w’imyaka 21, yifuzwaga kandi na Gor Mahia ku bihumbi 35 by’idolari ariko iyi kipe yo muri Kenya yamaze kuva mu irushanwa ryo kumwegukana kubera aka kayabo Mazembe iri gutanga,ihita yisinyishiriza Umugande Erissa Ssekisambu.

Bimenyimana Bonfils Caleb afitiye amasezerano y’umwaka umwe Rayon Sports ku buryo yiteguye kumurekura ku ikipe izayiha akayabo nubwo ariwe bagenderaho.

Ibitekerezo

  • ibi nibyo biri gutuma abakinnyi ba rayon bitwara nabi kuko mumitwe yabo harimo kujya gukina hanze,bakanga kwitanga ngo batavunika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa