skol
fortebet

TP Mazembe yongeye kwegukana igikombe cya CAF Confederations Cup (amafoto)

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2017

Sponsored Ad

• TP Mazembe yanganyije na Supersport 0-0
• Mazembe yari yatsindiye I Lubumbashi ibitego 2-1 biyifasha gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup
• Mazembe yatwaye igikombe cya 11 mu bikombe nyafurika

Sponsored Ad

Ikipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ikomeje kwerekaana ubuhangange bwayo nyuma y’aho nijoro yaraye yegukanye igikombe cya 11 nu mikino nyafurika ubwo yanganyaga na Supersport United 0-0.

Nubwo ikipe ya Mazembe yari hanze,niyo yabonye amahirwe afatika imbere y’izamu kuko umukino ugitangira ku munota wa 10 umusore Rainford Kalaba bamuhaye umupira mwiza asigarana n’umunyezamu wenyine birangira awuteye hejuru y’izamu.

Ikipe ya Mazembe yongeye guca mu rihumye Supersport ku munota wa 14 ubwo Rainford Kalaba yazamukanaga umupira mwiza akawutera mu rubuga rw’amahina Daniel Nii Adjei asigarana n’izamu ryonyine awutera hanze.

Mu gice cya kabiri,ikipe ya supersport United yahe yakaniye ndetse ishaka gutsinda kugira ngo ikure igikombe mu minwe ya Mazembe dore ko yari imbere y’abafana bayo ariko biba iby’ubusa kuko bashoboye gutera ishoti rimwe rigana mu izamu mu mpera z’umukino.

Ubwo uyu mukino wendaga kurangira myugariro Chongo Kabaso wa Mazembe yahawe ikarita ya 2 y’umuhondo yamuviriyemo umutuku mu gihe n’umukinnyi wa Supersport witwa Thuso Phala nawe yabonye ikarita itukura.

Abakinnyi babanje mu kibuga
SuperSport
: Ronwen Williams, Siyabonga Nhlapo (Grant Kekana 46’), Tefu Mashamaite, Clayton Daniels, Aubrey Modiba, Dean Furman, Reneilwe Letsholonyane, Thuso Phala, Sipho Mbule (Kingston Nkhatha 81’), Bradley Grobler, Jeremy Brockie (Dove Wome 66’).

TP Mazembe: Sylvain Gbouhouo, Issama Mpeko, Joel Kimwaki, Chongo Kabaso, Zola Kiaku, Nathan Sinkala, Koffi Kouame, Daniel Nii Adjei (Miche Mika 64’), Adama Traore (Solomon Asante 74’), Ben Malango, Rainford Kalaba (Mechak Elia 60’).


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa