skol
fortebet

Tugomba kurangiriza akazi mu rugo- Hey

Yanditswe: Monday 17, Jul 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Antoine Hey yabwiye abakinnyi be ko bagomba gukora iyo bwabaga bagatsinda umukino wo ku wa Gatandatu kugira ngo babone itike iberekeza mu cyiciro gikurikiraho mu marushanwa yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha.
Amavubi yitwaye neza mu mukino ubanza ubwo yanganyaga n’ikipe ya Tanzania igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Mwanza ku Kibuga cya CCM Kilumba (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Antoine Hey yabwiye abakinnyi be ko bagomba gukora iyo bwabaga bagatsinda umukino wo ku wa Gatandatu kugira ngo babone itike iberekeza mu cyiciro gikurikiraho mu marushanwa yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha.

Amavubi yitwaye neza mu mukino ubanza ubwo yanganyaga n’ikipe ya Tanzania igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Mwanza ku Kibuga cya CCM Kilumba ifite akazi katoroshye ko kwikura imbere y’abanya Tanzania kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Nyakanga kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Mu kiganiro umutoza Hey yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’uyu mukino yavuze ko ikipe ye yakoze akazi katoroshye mu mukino ubanza ndetse igomba gukora ibishoboka byose igatsinda umukino wo kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati “Twifuzaga gutsindira igitego hanze none twabigezeho.Abakinnyi banjye bitanze cyane kuko kunganyiriza hano ntibyari byoroshye.Tugiye gutegura neza umukino wo kwishyura kandi tugomba kurangiriza akazi mu rugo”.

Ikipe y’u Rwanda imaze kwitabira imikino ya CHAN inshuro 2, iraza gucakirana na Tanzania kuri uyu wa gatandatuTaliki ya 22 Nyakanga aho ikipe izatsinda izahura n’izarokoka hagati ya Uganda na Sudan y’epfo zanganyije 0-0 mu mukino ubanza.

Ibitekerezo

  • nibyiza koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa