skol
fortebet

Tunisia na Algeria zikuyeho igisuzuguriro zari zifite mu gikombe cya Afurika zikatisha itike ya ½ cy’irangiza

Yanditswe: Friday 12, Jul 2019

Sponsored Ad

Amakipe abiri y’Abarabu ariyo Algeria na Tunisia yari amaze imyaka myinshi yarananiwe kugera muri 1/2 mu gikombe cya Afurika, yamaze kubigeraho mu irushanwa ry’uyu mwaka riri kubera mu Misiri,nyuma yo gusezerera Cote d’Ivoire na Madagascar.

Sponsored Ad

Ikipe ya Algeria ihabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse ikanatwara n’igikombe ahanini bitewe n’umupira mwiza ikina,yasezereye Cote d’Ivoire kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 mu gihe Tunisia biyoroheye cyane yasezereye Madagascar ku bitego 3-0.

Algeria yahabwaga amahirwe mbere y’umukino,yatangiye yotswa igitutu cyane na Cote d’Ivoire bituma rutahizamu Jonathan Kodjia ahusha igitego cyabazwe ndetse na Max Gradel atera ishoti rikomeye rigarurwa n’umutambiko w’izamu.

Algeria iheruka muri 1/2 cy’irangiza mu mwaka wa 2010, yaje kwikosora bituma ku munota wa 20 w’umukino Sofiane Feghouli afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Ramy Bensebaini.

Algeria yakomeje gusatira Cote d’Ivoire yari ifite ubwugarizi buhuzagurika ariko ntiyabasha kuyibonamo igitego cya kabiri bituma igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Algeria yatangiye igice cya kabiri iri ku rwego rwo hejuru cyane ihita ibona penaliti ku munota wa 46 ubwo umunyezamu Sylvain Gbohouo yategeraga mu rubuga rw’amahina rutahizamu Baghdad Bounedjah.

Bounedjah wari ufite inyota yo gutsindira igitego cya kabiri Algeria,yahisemo gutera iyi penaliti ariko ntiyayinjiza kuko yayikubise umutambiko w’izamu umupira ujya hanze.

Cote d’Ivoire yibye umugono Algeria ku munota wa 62 ubwo rutahizamu Jonathan Kodjia yamanukanaga umupira,acenga myugariro wa Algeria ashoti ishoti rigana mu izamu umunyezamu Rais M’bolhi ntiyarikuramo.

Amakipe yombi yasatiranye cyane ariko Algeria ihusha uburyo bwinshi bwabazwe yaba mu minota yari isigaye ndetse no mu nyongera 30 birangira ari 1-1.

Nyuma y’iminota 120,hakurikiyeho gutera penaliti,zahiriye Algeria, yinjije 4-3 za Cote d’Ivoire nyuma y’aho Wilfried Bonny na Serey Die bazirase mu gihe Umunya Algeria Mohamed Youcef Belaili we yahushije imwe.

Algeria yageze muri ½ cy’irangiza ku nshuro ya 2 mu myaka 29,izahura na Nigeria yasezereye Afurika y’Epfo ku bitego 2-1 mu mukino uzaba ku Cyumweru ku kibuga Cairo International Stadium.

Algeria yatwaye igikombe cya Afurika rimwe mu mwaka wa 1990 mu gihe Nigeria ifite 3 birimo icya 1980, 1994 na 2013.

Aya makipe yombi amaze guhura inshuro 6 mu mikino mpuzamahanga ariko Nigeria ntiratsindwa na Algeria na rimwe kuko yayitsinze 5 banganya 1.

Mu wundi mukino wa ¼ wahuje Tunisia na Madagascar,iyi kipe ya Tunisia yatwaye AFCON 2004 yanyagiye Madagascar yakoze ibitangaza ku nshuro ya mbere yari yitabiriye ibitego 3-0 byatsinzwe na Ferjani Sassi Youssef Msakni na Naim Slitti.Ibitego bya Tunisia byose byinjiye mu gice cya kabiri.

Tunisia iheruka kugera muri ½ mu mwaka wa 2004 ubwo yanatwaraga igikombe,izahura na Senegal ya Sadio Mane yasezereye Benin muri ¼ cy’irangiza iyitsinze igitego 1-0 mu mukino uteganyijwe ku cyumweru.Senegal niyo itaratwara igikombe cya Afurika muri izi 4 zageze muri 1/2 cy’irangiza.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa