skol
fortebet

Tuyisenge Jacques yatangaje ikintu yifuza ko Minisitiri Nyirasafari yakorera Amavubi

Yanditswe: Friday 19, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira ikipe ya Gor Mahia ndetse n’amavubi,yasabye Minisitiri Nyirafari wahawe kuyobora MINISPOC ko akwiriye gufasha ikipe y’igihugu kubona imikino ya gicuti buri gihe kugira ngo abakinnyi bajye bitabira amarushanwa mpuzamahanga bamenyeranye.

Sponsored Ad

Tuysenge yatangarije Radio/ TV10 ko icyo yasaba uyu mu Minisitiri mushya ari ugufasha ikipe y’igihugu Amavubi kujya ikina imikino ya gicuti n’ibindi bihugu mu buryo buhoraho kuko byari bimaze iminsi bidakorwa ndetse bigira ingaruka ku ikipe iyo yinjiye mu marushanwa.

Tuyisenge yasabye Minisitiri Nyirasafari gufasha Amavubi kubona imikino ya gicuti

Yagize ati “Icyo namusaba ni uko umupira utegurwa ndetse ntiwategura uyu munsi ngo uhite ubona umusaruro,uhozaho.iyo ucitse intege na ha handi heza wari ugeze hasubira inyuma.Njye nasaba ko ikipe y’igihugu yashakirwa imikino myinshi ya gicuti kuko twari tumaze iminsi tutayibona ndetse yakabonetse n’igihe tutari mu marushanwa.Imikino ya gicuti ituma umukinnyi mushya uhamagawe ahita amenyerana n’abandi.”

Ku munsi w’ejo,Taliki ya 18 Ukwakira 2018, nibwo Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yahinduye guverinoma ,aho madamu Nyirasafari Esperance yasimbuye Uwacu Julienne muri Minisiteri y’umuco na siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa