Kigali

Tuyisenge Jacques yavuze byinshi kuri Bakame werekeje mu ikipe y’abakeba

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2018 Yasuwe: 2543

Rutahizamu Jacques Tuyisenge ukinira Gor Mahia yatangaje ko bitazongera kumworohera gutsinda ibitego AFC Leopards bahora bahanganye,kubera ko yaguze umunyezamu w’umuhanga mu Rwanda,Ndayishimiye Eric Bakame.

Tuyisenge yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko gutsinda AFC Leopards bitazaborohera we na Gor Mahia kubera ubuhanga bw’uyu munyezamu w’ubukombe wari umaze igihe kinini ayoboye Rayon Sports.

Tuyisenge yemeje ko bakame azagora Gor Mahia

Yagize ati “AFC Leopards ibonye umuzamu mwiza cyane kuko Bakame kumutsinda ntabwo byoroshye. Umukino uzaduhuza uyu mwaka uzaba ufite indi sura. Ni umukinnyi w’umuhanga kandi mukuru uzi icyo ashaka. Mbona iyi shampiyona azayishobora.”

Jacques Tuyisenge, umaze imyaka itatu akinira Gor Mahia yo muri Kenya, yahaye ikaze mugenzi we bakunze guhurira mu mavubi,Ndayishimiye Eric Bakame werekeje muri mukeba wabo AFC Leopards, aho yavuze ko bigeye guhindura isura ya derby yabo.

Ndayishimiye aherutse gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Ingwe cyangwa se AFC Leopards ndetse yakinnye umukino wa mbere muri AFC Leopards kuri uyu Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 awurangiza atinjijwe igitego mu minota 90 yakinnye batsinda 2-0 KCB FC ya Mugabo Gabriel.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Unai Emery yabwiye amagambo akomeye Mesut Ozil badacana uwaka

Umutoza Unai Emery wa Arsenal yabwiye umukinnyi Mesut Ozil ko yashaka uko...
18 January 2019 Yasuwe: 1377 0

Jose Mourinho yongeye guca amarenga y’aho agiye kwerekeza

Umutoza Jose Mourinho wirukanwe na Manchester United mu kwezi...
18 January 2019 Yasuwe: 1876 0

Ifoto y’imodoka ikomeje gukwirakwizwa hose bivugwa ko ari iya Rayon Sports...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ifoto y’imodoka yayo igaragara...
17 January 2019 Yasuwe: 4777 0

Rwatubyaye yafashe indege imwerekeza muri Macedonia mu igeragezwa...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze gufata indege imwerekeza mu gihugu cya...
17 January 2019 Yasuwe: 2932 0

Rwatubyaye nawe yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye kuva muri Rayon...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze kubona ikipe muri Macedonia yitwa FC...
17 January 2019 Yasuwe: 2410 0

FC Barcelona yasekeje benshi kubera rutahizamu yatangaje ko...

Ikipe ya FC Barcelona yakoze agashya itangaza ko yifuza rutahizamu wa...
17 January 2019 Yasuwe: 3119 0