skol
fortebet

Tuyisenge wari utegerejwe muri APR FC yongereye amasezerano muri Gor Mahia

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira ikipe ya Gor mahia yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ndetse binyomoza amakuru yavugwaga ko uyu musore yaba yaramaze gusinyira ikipe ya APR FC imbanzirizamasezerano ndetse ko azayerekezamo mu kwezi kwa mbere. Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda yafashije ikipe ya Gor Mahia kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka ndetse n’umwe mu bagenderwagaho muri iyi kipe yambara umweru n’icyatsi.
Bubinyujije ku rubuga rwabo rwa Facebook,ubuyobozi bwa Gor (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira ikipe ya Gor mahia yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ndetse binyomoza amakuru yavugwaga ko uyu musore yaba yaramaze gusinyira ikipe ya APR FC imbanzirizamasezerano ndetse ko azayerekezamo mu kwezi kwa mbere.

Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda yafashije ikipe ya Gor Mahia kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka ndetse n’umwe mu bagenderwagaho muri iyi kipe yambara umweru n’icyatsi.

Bubinyujije ku rubuga rwabo rwa Facebook,ubuyobozi bwa Gor mahia bwamaze gutangaza ko uyu musore yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 ndetse ko atazigera yerekeza mu ikipe ya APR FC nkuko byari bimaze iminsi bivugwa.

Bagize bati “Inkuru nziza ni uko rutahizamu wacu wa mbere Tuyisenge Jacques yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2.Bivuze ko ibihuha by’uko yamaze gusinyira imbanzirizamasezerano ikipe ya APR FC ari ibinyoma”.

Bakomeje kuvuga ko APR FC yohereje abantu bayo I Nairobi mu ibanga mu rwego rwo kurambagiza uyu musore ariko birangiye asinye kongera kubakinira.

Iyi nkuru ije nyuma y’aho mu nama yahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abafana bayo, umwe mu bayobozi b’iyi kipe yatangaje ko bamaze kumvikana na Tuyisenge Jacques ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste ko bazaza kubakinira mu kwezi kwa mbere aho Migi nawe aherutse guhakana aya makuru ndetse yemeza ko agifitiye amasezerano Gor Mahia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa