skol
fortebet

Tuyishime Eric ‘Congolais’ yatangaje impamvu yatumye Rayon Sports itamushyira ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Tuyishime Eric uzwi nka Congolais uherutse kugurwa na Rayon Sports avuye muri APR FC yatangaje ko impamvu yatumye atagaragara ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino 2018-2019 ari uko yatinze gutanga amafoto magufi ndetse na fotokopi y’indangamuntu.

Sponsored Ad

Tuyishime Eric yatangarije Eachamps dukesha iyi nkuru ko amakuru yavugaga ko Rayon Sports yaba yarisubiyeho ku mushahara yifuzaga kumuha bituma itamushyira kuri uru rutonde ariyo mpamvu atashyizwe ku rutonde.

Yagize ati “Impamvu ntari kuri ruriya rutonde hari ibyo tutari twarangiza na Rayon Sports. Hari ibyo tutari twagakemuye ariko mu minsi mike biraba byarangiye nta kibazo. Ni amafoto magufi ndetse na fotokopi y’indangamuntu natinze gutanga niyo mpamvu."

Tuyishime yavuze ko ibibazo byabaye bigatuma adashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 28 bigiye gukosorwa ku buryo mu mikino iri imbere azabasha kugaragara mu bakinnyi ba Rayon Sports.

Mu mins ishize nibwo APR FC yari yahisemo gutiza Congolais muri Marines, arabyanga, ahitamo gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 ariko ku munsi w’ejo ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2018-2018, uri hafi gutangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa