skol
fortebet

Tuyishimire Ephrem yatangaje intego afite muri Tour du Rwanda

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gihe habura iminsi 10 kugira ngo Tour du Rwanda itangire,Umuryango ukomeje kuganira n’abakinnyi batandukanye bazahagarira u Rwanda muri iri rushanwa aho kuri uyu munsi Ephrem Tuyishimire yatangaje ko yifuza gutwara agace muri iyi Tour cyangwa gutwara igihembo kimwe mu bizahatanirwa muri Tour du Rwanda.

Sponsored Ad

Umusore Ephrem Tuyishimire ukina umukino wo gusiganwa ku magare yatangaje ko imyitozo yo kwitegura irushanwa rya Tour du Rwanda kuri we yagenze neza kandi yiteguye kuba yatwara agace kamwe muri Tour du Rwanda.

Uyu musore ugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya 3,yatangarije Umuryango ko yiteguye gushaka agace (Etape) ndetse no gufasha Abanyarwanda kongera kwegukana Tour du Rwanda ku nshuro ya 4.

Yagize ati “Iyi n’inshuro ya 3 ngiye kwitabira Tour du Rwanda.Narize bihagije kandi nakoze imyitozo ihagije.Ngiye gukora cyane ku buryo natwara nka etape cyangwa ikindi gihembo mu bizaba bihatanirwa, kandi Imana izabimfashamo kuko mbiyisaba buri munsi.

Tuyishimire yitwaye neza mu marushanwa atandukanye ya Rwanda Cycling Cup aho yatwaye ibihembo byinshi mu gusiganwa mu batarengeje imyaka 23.

Uyu musore ukina mu ikipe ya Les Amis Sportifs,yatangaje ko imyitozo we na bagenzi be bakoze ihagije ndetse abona kongera kwisubiza iri rushanwa bishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa