skol
fortebet

U Rwanda rugiye kongera kwakira CECAFA Kagame Cup 2019

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Byamaze kwemezwa n’ubuyobozi bwa CECAFA ko u Rwanda rugiye kwakira CECAFA Kagame Cup ihuza amakipe yabaye aya mbere muri aka karere aho iteganyijwe kuwa 26 Nyakanga uyu mwaka.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 5 iri rushanwa ridakinirwa mu Rwanda ,ryongeye kugaruka ndetse rizakinwa kuwa 26 Nyakanga 2019, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC yatwaye shampiyona y’umwaka ushize.

CECAFA yaherukaga gukinirwa muri Tanzania umwaka ushize,aho yegukanwe na AZAM yatsinze Simba SC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

CECAFA yaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 214 ubwo yatwarwaga n’ikipe ya Al Merrikh itsindiye ku mukino wa nyuma APR FC igitego 1-0.

Iri rushanwa rya CECAFA rikunze kubura igihugu kiryakira bitewe ahanini n’uko amikoro yaryo ari make ndetse nta gihugu na kimwe kiba cyiteguye guhomba amafaranga yacyo kuko ritajya ricuruza nk’andi marushanwa akomeye.

CECAFA Kagame Cup iterwa inkunga na nyakubahwa Perezida Kagame,ushora mu bihembo akayabo k’ibihumbi 60 by’amadolari.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 ryo rizabera muri Eritrea kuwa 17 Kanama mu gihe iry’abatarengeje imyaka 20 rizabera muri Uganda kuwa 14 Nzeri.Irushanwa rya CECAFA y’ibihugu naryo rizabera muri Uganda kuwa 02 Ukuboza uyu mwaka.


CECAFA yaherukaga kubera mu Rwanda muri 2014

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa