skol
fortebet

U Rwanda rwigaranzuye Uganda rwerekeza mu majonjora ya kabiri yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’isi cya Basketball

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

Abasore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball banze kongera kuba insina ngufi imbere ya Uganda mu mukino wa Basketball,bayitsinda amanota 92 kuri 79 mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2019 “2019 FIBA World Cup”.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye Lagos national stadium,u Rwanda rwatsinze Uganda yarutsinze mu majonjora yaherukaga amanota 92 kuri 79 arimo 20 y’umusore Kenneth Gasana wigaragaje cyane.

Uko umukino wagenze mu duce 4 twose

Ku munsi w’ejo u Rwanda rwasebejwe na Nigeria yari imbere yabo,irutsinda amanota 111 kuri 70,ariko uyu munsi abasore b’umutoza Vladimir Bosnjak beretse umuturanyi ko nta mugabo ugwa mu cyobo kabiri babatsinda babarusha cyane.

U Rwanda rwazamutse ari urwa kabiri mu itsinda B nyuma y’aho rwari rwatsinze Mali amanota 82 kuri 72 mu mukino wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa