Kigali

Ububiligi busezereye Ubuyapani mu mukino wari ubereye ijisho

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 July 2018 Yasuwe: 874

Ikipe y’igihugu y’Ububiligi isezereye Ubuyapani iyitsinze ibitego 3-2 mu mukino wari ubereye ijisho watangiye ibitego byabuze biza kuboneka mu gice cya kabiri cy’umukino.

Ububiligi bwahabwaga amahirwe bwagowe bikomeye n’Ubuyapani ndetse bubanza kuyikanga buyitsinda ibitego 2-0 mu minota 10 ibanza y’igice cya kabiri gusa Ububiligi bwaje kuva inyuma bwishyura ibi bitego bunashyiramo icy’intsinzi.

Ubuyapani bwabonye igitego cya mbere ku munota wa 48 gitsinzwe na Genki Haraguchi,bituma Ububiligi bushyuha mu mutwe byatumye butsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 52 gitsinzwe na Takashi Inui.

Ububiligi bwari bwanizwe hagati bwinjije mu kibuga Marouane Fellaini asimbuye Dries Mertens na Nacer Chadli asimbura Carrasco ku munota wa 65 byatumye bubasha kubona igitego cya mbere ku munota wa 69 gitsinzwe na Jan Vertonghen,Marouane Fellaini ahita ashyiramo ikindi ku munota wa 74.

Ubuyapani bwahushije ibitego bibiri byabazwe nyuma yo kwishyurwa ibitego byabwo gusa Ububiligi bubasha kwihagararaho.

Ubuyapani bwakoze ikosa rikomeye mu minota 6 y’inyongera ubwo haburaga umunota umwe bukabona koloneri abakinnyi babwo bose bakajya gushaka igitego byatumye baterwa Contre attack yahereye ku munyezamu Courtois wahereje umupira Meunier arawuzamukana awutera mu rubuga rw’amahina,uhura na Nacer Chadli ahita ashyiramo igitego cya 3 cyabafashije Ububiligi kwerekeza mu mikino ya ¼ aho buzacakirana na Brazil.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mukura VS yatakaje amafaranga menshi mu mikino nyafurika yabuze...

Abakinnyi ba Mukura VS bararira ayo kwarika kubera ko ikipe yabo yashoye...
22 January 2019 Yasuwe: 935 0

Munyaneza Didier yatsindiye igihembo cya mbere muri La Tropicale amissa...

Umusore Munyaneza Didier wayoboye igihe kinini agace ka mbere k’isiganwa rya...
21 January 2019 Yasuwe: 1769 0

Thierry Henry yasabye imbabazi umukinnyi yatutse kuri nyirakuru

Umutoza wa AS Monaco yatangiye kwibasira abakinnyi b’ikipe bahanganye, kuko...
21 January 2019 Yasuwe: 1821 0

Mangwende yatangaje abakinnyi babiri yifuza ko havamo umwe umusimbura muri...

Myugariro Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yatangaje ko yamaze...
21 January 2019 Yasuwe: 3432 0

Karekezi Olivier yahaye ubutumwa bukomeye amakipe yo mu Rwanda yifuza ko...

Umutoza Karekezi Olivier uri mu biruhuko mu Rwanda yatangaje ko ataje mu...
21 January 2019 Yasuwe: 4335 0

APR FC ishobora gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona...

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’uyu mwaka,igiye gutakaza...
21 January 2019 Yasuwe: 2823 1