skol
fortebet

Ubudasa bwa Lionel Messi bwafashije FC Barcelona kunyagira Liverpool

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi yongeye kwerekana ko ari umwana wa ruhago,kuko yafashije FC Barcelona kunyagira Liverpool ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League atuma itera intambwe ikomeye yo kugera ku mukino w’iki gikombe.

Sponsored Ad

Liverpool yari yizewe na benshi mbere y’uyu mukino,itengushye abayigiriye icyizere kuko nyuma yo gukina neza ntibashe kubona ibitego,Lionel Messi yayeretse aho abera akaga ayitsinda ibitego 2 muri 3-0 FC Barcelona yayitsinze.

Liverpool yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru kurusha FC Barcelona,kuko umupira watangiye iri guhererekanya umupira ku kigero cya 62 kuri 38 ya FC Barcelona yari iwayo.

Umutoza Klopp yari yakoze impinduka nyinshi zirimo kwicaza ku ntebe Trent Alexander Arnold na Firmino wari wavunitse ahitamo kubanza Wijnardum imbere ndetse na Joe Gomez wari umaze igihe kinini mu mvune abanza mu kibuga.

Ku munota wa 24 nibwo Naby Keita yavunitse asimburwa na Henderson wari wabanje hanze byica imibare ya Klopp wari warunze abakinnyi benshi hagati kugira ngo banige FC Barcelona.

Uruhande rw’iburyo rwa Gomez rwari rwapfuye cyane kuko uyu musore yagowe bikomeye no guhagarika Jordi Alba waje gukata umupira mwiza ku munota wa 26 usanga Luis Suarez aho yari ahagaze hagati ya Matip na Van Dijk ahita atsindira FC Barcelona igitego cya mbere.

Liverpool yahise iba nk’isubiye inyuma FC Barcelona yongera kugaruka mu mukino gusa ntiyabashije kubona ikindi gitego,igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Liverpool yaje yariye amavubi,yataka Barca karahava,byatumye ku munota wa 47 ibona uburyo bwiza cyane ku mupira watewe neza na Wijnardum,usanga Milner aho yari ahagaze wenyine,awuteye Ter stegen awushyira muri koloneri.Ku munota wa 59 nabwo Milner yabonye uburyo bwiza ari wenyine ateye umupira Ter Stegen arawufata.

Gukina neza kwa Liverpool ntacyo kwayimariye kuko ku munota wa 75 yatsinzwe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Lionel messi ku mupira watewe na Luis Suarez asigaranye n’umunyezamu Becker wenyine ugarurwa n’igiti cy’izamu,Messi arawufata ahita awushyira mu nshundura.

Liverpool yahise itangira gukora amakosa byayiviriyemo gutsindwa igitego cya 3 kuri coup Franc yari muri metero 35, yatewe neza na Lionel Messi ikijyana mu izamu nyuma y’ikosa yari akorewe na Fabinho.

Liverpool yahise yataka cyane byatumye ku munota wa 84 Mohamed Salah ahusha uburyo bwari bwabazwe ku kavuyo kabereye mu rubuga rw’amahina,umupira umusanga aho yari ahagaze areba izamu ryambaye ubusa,umupira awukubita igiti cy’izamu.

Mu minota 5 yongeweho nyuma y’iminota 90 y’umukino, FC Barcelona yabonye uburyo 2 bukomeye kuri Counter attack 2 imwe yicwa na Vidal wananiwe gutanga umupira wa nyuma kuri Messi na Ousmane Dembele warase igitego kitabaho ku munota wa nyuma ubwo yasigaranaga na Alisson Becker agatera agashoti kabi cyane akagafata.Umukino warangiye ari 3-0 bya FC Barcelona byahaye umukoro ukomeye Liverpool mu mukino wo kwishura uzabera Anfield.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa