skol
fortebet

Ubufaransa bwatsinze Australia mu buryo butanyuze benshi

Yanditswe: Saturday 16, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu mukino wo mu itsinda C mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya,ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ifite abafana benshi mu Rwanda,yatsinze Australia ibitego 2-1 mu mukino utaryoheye ijisho ndetse utashimishije abakunzi b’iyi kipe.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Kazan, ikipe y’Ubufaransa yabanje mu kibuga ikipe y’Abakinnyi bakiri bato ndetse bose ubateranyije bafite impuzandengo y’imyaka 24, ibintu yaherukaga mu myaka 88 ishize.

Igice cya mbere cy’uyu mukino nticyari kiryoheye ijisho,kuko amakipe yombi yakinaga umukino wo kwigana ndetse yakiniye hagati cyane nta gusatirana mu buryo bukomeye.

Ku munota wa 58 nibwo Ubufaransa bwafunguye amazamu kuri penaliti yinjijwe neza na Antoine Griezmann, yatanzwe hifashishijwe rya koranabuhanga ryunganira abazifuzi (Video Assistant referee),cyane ko umusifuzi w’uyu mukino atari yabonye ko rutahizamu Griezmann yategewe mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 62 ikipe ya Australia yahawe penaliti nyuma y’uko myugariro Samuel Umtiti yakubise umupira ukuboko mu rubuga rw’amahina abishaka,birangira Mile Jednak yishyuriye Australia.

Ubufaransa bwakoze impinduka bwinjiza mu kibuga abakinnyi basatira barimo Olivier Giroud,Nabil Fekir na Matuidi basimbura Griezmann,Ousmane Dembele na Tolisso bamufasha kubona igitego cya kabiri ku munota wa 81 gitsinzwe na Paul Pogba ku mupira mwiza yahawe na Giroud.

Icyo benshi bemeje ni uko iyi kipe y’Ubufaransa iri ku rwego rwo hasi ndetse yakinnye umukino utari ubereye ijisho kuko nta buryo bw’ibitego bwinshi yakoze.

Abakinnyi babanje mu kibuga

FRANCE (4-3-3): Lloris; Pavard, Varane, Umtiti, Lucas; Tolisso (Matuidi 77), Kante, Pogba; Dembele (Fekir 69), Mbappe, Griezmann (Giroud 69)

AUSTRALIA (4-4-1-1): Ryan; Risdon, Milligan, Sainsbury, Behich; Leckie, Jedinak, Rogic (Irvine 71), Mooy; Kruse (Arzani 83); Nabbout (Juric 64).





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa