Kigali

Ubufaransa bwegukanye igikombe cy’isi bwaheruka 1998

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 July 2018 Yasuwe: 2116

Ibyishimo ni byose ku Bafaransa bari hirya no hino ku isi kuko begukanye igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri mu mateka yabo nyuma yo gutsindira Croatia ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade Luzhniki ibitego 4-2.

Abafaransa baje muri uyu mukino bahabwa amahirwe berekanye ko baje biteguye kuko batsinze Croatia yari igeze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere ibitego 4-2 byatsinzwe na Antoine Griezmann, Paul Pogba, Kylian Mbappe na Mario Mandzukic witsinze igitego.

Ku munota wa 18 nibwo Ubufaransa bwarushwaga bigaragara na Croatia bwafunguye amazamu ku mupira watewe na Antoine Griezmann kuri Coup Franc ushyirwa ku mutwe na Mandzukic washakaga gukiza izamu yitsinda igitego.

Croatia yishyuye igitego ku munota wa 28 nyuma y’aho yasatiriye bikomeye Ubufaransa,Ivan Perisic agaterera ishoti mu rubuga rw’amahina umunyezamu Hugo Lloris ntiyabasha kurikuramo.

Ntibyatinze ku munota wa 38 Ubufaransa bwabonye Koluneri yatewe neza Ivan Perisic akora ku mupira byatumye umusifuzi atanga penaliti yinjizwa neza na Antoine Griezmann,Ubufaransa burangiza igice cya mbere buyoboye n’ibitego 2-1.

Croatia yatangiye umukino irusha Ubufaransa ndetse igasoza iburusha yakoze amakosa abiri yatumye batsindwa ibitego 2 byihuse mu ntangiriro z’igice cya kabiri bitsinzwe na Paul Pogba ku munota wa 59 na Kylian Mbappe ku wa 65.

Pogba yahawe umupira mwiza na Griezmann ateye ishoti rigarurwa na ba myugariro ba Croatia,umupira uramugarukira awutera ishoti rikomeye umuzamu Subasic ntiyawugarura mu gihe Kylian Mbappe we yasigaranye na ba myugariro ba Croatia atera ishoti ryaganye mu izamu Subasic ntiyarigarura nubwo ritari rigoranye.

Croatia yabonye igitego cya kabiri cy’impozamarira ku munota wa 68 yahawe n’umunyezamu Hugo Lloris wananiwe gutera umupira imbere akawushota ku kirenge cya Mario Mandzukic.

Croatia yaruhije cyane Ubufaransa kuko yahererekanyije umupira ku kigero cya 61 ku ijana gusa ntiyabona amahirwe menshi yo gutera mu izamu mu gihe Ubufaransa bwagize 39 ku ijana mu guhererekanya umupira, bwaretse gukina ahubwo bucungira ku mipira Croatia itakaje,buyibyaza umusaruro uko bikwiriye.

Mu bihembo byatanzwe umukinnyi w’irushanwa yabaye Luka Modric,umukinnyi ukiri muto witwaye neza ni Kylian Mbappe,umunyezamu witwaye neza ni Thibaut Courtois mu gihe uwatsinze ibitego byinshi ari Harry Kane watsinze 6.









Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Atletico Madrid yatsinze Juventus yibikira impamba ikomeye ishobora...

Ikipe ya Atletico iri mu nzira nziza yo kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza...
21 February 2019 Yasuwe: 156 0

Umukinnyi Dele Alli yabenze umukunzi we mu ibanga amusimbuza uwo bahuriye...

Umwongereza Dele Alli ukinira ikipe ya Tottenham yabenze umukunzi we Ruby...
20 February 2019 Yasuwe: 2528 0

Jules Ulimwengu yavuze byinshi ku rugendo rwe muri Rayon Sports n’umukinnyi...

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports watangiye kwigarurira abafana kubera...
20 February 2019 Yasuwe: 2883 0

FERWAFA yakuriye inzira ku murima ikipe ya Mukura VS yashakaga ko umukino...

FERWAFA yamaze kwandikira Mukura VS iyimenyesha ko icyifuzo cyayo cy’uko...
20 February 2019 Yasuwe: 1273 0

Jurgen Klopp yateranye amagambo n’umutoza wa Bayern Munich nyuma yo...

Umutoza wa Livepool,Jurgen Klopp yagaragaye ari gushwana n’umutoza wa Bayern...
20 February 2019 Yasuwe: 1525 0

Neymar Jr yateye benshi agahinda kubera ubuzima bubabaje yaciyemo nyuma yo...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr yatangaje ko nyuma yo kuvunika ukuguru kwe mu...
20 February 2019 Yasuwe: 2457 0