skol
fortebet

Ubuhamya bwa Karekezi Olivier warokotse Jenoside kubera gukina ruhago mu ikipe y’abana

Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akaba n’umutoza wa Rayon Sports Olivier Karekezi yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside kubera gukina mu ikipe y’abana,arokowe n’uwari umutoza wayo.

Sponsored Ad

Karekezi Olivier yatangarije Ruhagoyacu ko abicanyi bishe mukuru we areba n’amaso ye gusa we agira amahirwe yo kurokoka aya mahano yagwiriye u Rwanda agahitana abanyarwanda barenga miliyoni.

Karekezi yahesheje ibikombe 4 Rayon Sports

Yagize ati “Iwacu hari i Gikondo, narokokeye kuri Paruwasi Gatulika ya Gikondo, Jenoside yahitanye Mama na bakuru banjye, babishe ku itariki 9 Mata.

Njye nari kumwe na bo kuri Paruwasi, hanyuma mpava niruka, nyura ku mashuri ya Kinunga, ngeze hepfo mpura n’umwe mu nterahamwe ariko Papa we, Papa wanjye yajyaga amufasha ibintu bimwe na bimwe mu buzima busanzwe, agerageza kundokora kuko hari abari bagiye kunyica.

Nahise nzamuka nsubira mu rugo, umukozi wadukoreraga nasanze baramutemye ariko bamusiga akiri muzima, ubwo turabana nyuma haza kuza na mukuru wanjye witwa Aimable turagumana, ariko icyo gihe bavugaga ko bazatwica ku itariki 5 (Gicurasi 1994), iyo tariki ni yo bavugaga ko bazahamba Habyarimana.

Iyo tariki nta n’ubwo yageze, ahubwo baje kudufata batujyana ku isoko ry’i Gikondo, abenshi murahazi, mukuru wanjye Aimable bamwica ndeba ubwo bari batugejeje ku cyobo.

Hari umuntu umwe wari ufite agakipe k’abana i Gikondo ni we wagerageje kumpisha kuko uwo mukuru wanjye yari mu biruhuko avuye i Burundi, ni ho yigaga ariko agarutse bavuga ko yari mu mahugurwa y’igisirikare.

Nakomeje kwicwa n’agahinda ndeba ukuntu bica mukuru wanjye ariko uwo mugabo akomeza kumpisha, nyuma bansubiza aho twabaga, haza kuza umwana wigaga imbere yanjye ni na we wankijije kuko yaje afite imbunda arantwara, anjyana ku babyeyi be babaga mu Gatenga, Jenoside yahagaritswe bangejeje i Nyamirambo munsi ya Onatracom.

Karekezi yavuze ko ataheranywe n’agahinda,ariyo mpamvu yakomeje gukina umupira w’amaguru ndetse afasha igihugu kwerekeza muri CAN 2004 imwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye,agira n’uruhare runini mu gufasha APR FC gutwara ibikombe byinshi.

Karekezi yari mu ikipe yagejeje Amavubi muri CAN

Karekezi yahesheje Rayon Sports ibikombe bine ari Umutoza wayo, ahesha APR FC igikombe cya shampiyona inshuro nyinshi n’icy’Amahoro tutibagiwe na CECAFA Kagame Cup incuro eshatu ari umukinnyi akanayifasha kugera hafi muri ½ cy’irangiza muri CAF Confederation Cup mu 2002.

Amateka ya Karekezi Olivier

Karekezi yavukiye i Gikondo mu mugi wa Kigali tariki 25/05/1983, yatangiye gukina umupira w’amaguru akiri mutoya kuva mu 1989 akina mu bana ba APR FC ari nayo yaje gukomeza gukinamo ari mukuru kuva mu mwaka wa 2000.

Karekezi yakiniye APR FC kugeza muri 2005, ubwo yerekezaga ku mugabane w’Uburayi mu ikipe ya Helsingborgs IF yo muri Norvège. Iyo kipe yanayigiriyemo ibihe byiza kuko yayikiniye imikino 60 ayitsindira ibitego 18.

Helsingborgs IF yayivuyemo muri 2008 yerekeza muri Hamarkameratene yakiniye imikino 32 akayitsindira ibitego 6.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2011, Karekezi yakiniye Östers IF yo muri Suède imikino 49 atsinda ibitego 6.

Amaze kuva muri Östers IF, Karekezi yagarutse gato mu Rwanda maze akinira APR FC shampiyona ya 2011-2012, nyuma ahita yerekeza muri Tuniziya mu ikipe ya Club Athletic Bizertin .

Karekezi niwe wakiniye Amavubi imikino myinshi kurusha abandi bakinnyi bose bayakiniye, kuko mu myaka 13 yamaze ayakinira (kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri uyu mwaka wa 2013), yakinnye imikino 53, atsinda ibitego 25 bimugira uwa mbere wayatsindiye byinshi.



Kubera ubuhanga bwe mu kibuga, Abagande bamwise Danger man

Source:Ruhagoyacu

Ibitekerezo

  • Nakomere uyu mugabo ndamukunda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa