skol
fortebet

Ubuhamya bwa Murangwa Eugene warokotse Jenoside abifashijwe no gukinira Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2019

Sponsored Ad

Ubuhamya bukurikira ni ubwegeranyijwe hifashishijwe inyandiko y’ikinyamakuru The Guardian cyahaye umutwe ugira uti “ How being a footballer saved me from death in Rwanda genocide” yanditswe na Paul Doyle tariki 2 Ugushyingo 2017. Ubu buhamya bwari bwatambukijwe bwa mbere umwaka ushize.

Sponsored Ad

Murangwa Eric Eugène yarebaga hasi, yishwe n’ubwoba ubwo umusirikare yamubwiraga ati" Njye ndi umufana wa Rayon Sports, ni gute umbwira ko uyikinira? Urambeshya nta soni? Ibi sinshobora kubyihanganira. Twari bukwice nyuma ariko impamvu yo kukwica vuba irabonetse."

Ubwo uyu musirikare yabwiragana Murangwa umujinya aya magambo, ni ko abandi basakaga batera hejuru ibyo mu nzu. Aha ni ho alubumu y’amafoto ya Murangwa yaguye hasi ifunguye. Mu kugwa, ifoto yariho Murangwa na bagenzi be bakinanaga muri Rayon Sports iba iragaragaye.

Ni uko umusirikare umwe amaze kwitegereza neza iyo foto, abaza Murangwa ati ’’Ni wowe Toto?" Murangwa arasubiza ati ’’ Yego ni njye." Undi ati " Kuki utari wabivuze kare se?" Murangwa ati "Ariko maze iminota irenga Murongo itatu mbivuga, ni uko banze kubyemera." Umusirikare azunguza umutwe agira ati" Oooohh!!! Ni byiza cyane!!! Umeze ute?"

Toto ni izina ry’akabyiniro ryari ryarahawe Murangwa Eric Eugène wari waratangiye gukinira ikipe nkuru ya Rayon Sports afite imyaka 16 gusa nyuma yo kuyijyamo akiri muto.

Hari ku itariki ya 7 Mata mu mwaka wa 1994 ubwo amarembo y’ikuzimu yasamiraga u Rwanda. Mu minsi ijana yakurikiyeho, Abatutsi barenga miliyoni babuze ubuzima bazize Jenoside.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 2017 , mu Mujyi wa Londres, mu nzu mberabyombi yari yahurije hamwe Abanyarwanda barenga 200, Murangwa yaganirije abari aho uburyo umupira w’amaguru wamukijije Jenoside.

Icyakora nkuko Murangwa abivuga, kurokoka ku munota wa nyuma inzara z’abasirikare bari bamufashe bambariye kumwica, si cyo kintu cyamukoze ku mutima kurusha ibindi, ndetse nkuko akomeza abyemeza, si na cyo cyamuteye gutangiza ibikorwa by’umuryango akorera mu Rwanda no mu Bwongereza uzwi nka ’Football for Hope, Peace and Unity’.

Murangwa ahubwo avuga ko ikibimutera cyane ari uburyo bagenzi be bakinanaga bemeye guhara ubuzima bwabo kugira ngo barokore ubwe (Murangwa).

Agira ati " Natangiye siporo nkiri muto mu by’ukuri mbikora byo kwishimisha, mu by’ukuri nabikoraga ngamije kwishimisha. Muri jenoside, ni bwo nabonye ko siporo ishobora kukwigisha kuba umuntu urangwa n’ubumuntu."

Ruhago mbere ya Jenoside: Rayon Sports yari inyenyeri mbere y’uko umwijima ugwira u Rwanda

Abacuze umugambi wa Jenoside uhereye ku bakoloni b’Ababiligi bari bazi neza ko umupira w’amaguru ushobora kwifashishwa mu gusohoza imigami mibisha.

Nubwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Amavubi, yikuye mu marushanwa mpuzamahanga kubera ikibazo by’amikoro ndetse n’umusaruro muke mu mwaka wa 1987, umupira hagati y’amakipe y’imbere mu gihugu wo warakomeje uhuruza imbaga, akenshi ushingiye ku ishyaka rishingiye ku turere (ibice) yakomokagamo.

Mu myaka ya za 1980, menshi mu makipe yo mu cyiciro cya mbere yayoborwaga n’abategetsi bari bafite imyanya yo hejuru muri MRND, ishyaka rukumbi rya Politiki ryari ryemewe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1973 ubwo Juvenal Habyarimana yafataga ubutegetsi ahiritse Gregoire Kayibanda.

Nyamara Rayon Sports yari ikunzwe na benshi kurusha izindi kandi isa n’aho ari nyakamwe nta munyapolitiki yari yegamiyeho. Rayon Sports y’i Nyanza ahahoze umurwa mukuru w’ingoma ya cyami yari yarakuweho nabi mu mwaka wa 1959 yakunzwe n’ab’ingeri zose mu gihugu igakomora amikoro ku bacuruzi bikoreraga ku giti cyabo. Murangwa avuga ko ’’Kuba Rayon Sports yari ifite aho ihuriye n’ingoma ya cyami, byatumaga Leta yariho iyikunda."

Mu mwaka wa 1990, Ingabo za FPR Inkotanyi zashoje intambara kuri Leta ya Habyarimana ziturutse muri Uganda. Uretse kurwanya FPR, Habyarimana yashyizweho igitutu n’umuryango mpuzamahanga cyatumye yemera ubwisanzure bw’amashyaka menshi ndetse no gufungura umurongo wa politiki. Icyo gihe habayeho itotezwa ku batutsi bafatwaga nk’ibyitso by’Inkotanyi ndetse n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana. Intwaro gakondo zahawe urubyiruko ndetse rubanda rutangira gushishikarizwa kwanga Abatutsi bicishishijwe by’umwihariko kuri Radiyo izwi nka RTLM (Radio Television Libre des Mille Collines).

Mu gihe intambara yacaga ibintu, shampiyona y’umupira w’amaguru yahagarikwaga hato na hato gusa mu 1992 ubwo habaga agahenge, shampiyona yongera gukomeza maze abanyapolitiki bari abayobozi ba menshi mu makipe yo mu cyiciro cya mbere baba babonye umwanya wo gukoresha abafana babo no kubashishikariza umugambi wariho.

Murangwa avuga ko yafashe umwanzuro wo kutajya gukina na Etincelles FC, ikipe yabarizwaga i Gisenyi, aho Perezida Habyarimana yakomokaga kubera ubwoba. Hashinzwe umutwe w’Interahamwe waje guhabwa intwaro zakoreshejwe mu mugambi wo gutsemba Abatutsi. Uyu mutwe ngo watangijwe mu mwaka wa 1991 utangiriye ku ikipe y’abatarabigize umwuga yitwa Loisirs yakinagamo abahungu ba Perezida Habyarimana. Mu nterahamwe ngo harimo abenshi mu bafana b’amakipe yari akomeye batangiye kugira imyitwarire idasanzwe ku bibuga.

Mu mwaka wa 1992, Georges Rutaganda wari icyamamare mu Interahamwe yiyamamarije kuyobora Rayon Sports icyakora atsindwa amatora kuko yafashwe ashaka kwiba amajwi.

Mbere gato ya jenoside, Rayon Sports yagaruye akanyamuneza mu mitima y’Abanyarwanda ndetse iba ikimenyetso cy’ubumwe bwabo mu gihe nyamara ivangura n’amacakubiri byari byogeye mu Rwanda. Iki gihe, Rayon Sports yatsinzwe igitego kimwe ku busa na El Hilal yo muri Sudani mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (yahoze yitwa African Cup Winners’ Cup), mu mukino wabereye i Khartoum.

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro i Kigali, Rayon Sports yasezereye Al Hilal yari yageze ku mukino wa nyuma muri iryo rushanwa mu myaka ibiri yari yabanje iyitsinze ibitego 4-1 imbere y’isinzi ry’abafana. Iyi ntsinzi nkuko Murangwa abivuga, ngo yatumye Abanyarwanda bari bafite byinshi bibatanyije icyo gihe bongera kumva babaye bamwe kuko bose bari bashimishijwe n’intsinzi [y’u Rwanda].

Murangwa abisobanura agira ati " Uwo mukino wabaye uw’agaciro gakomeye cyane kuko wabaye mu gihe u Rwanda rwari rwaracitsemo ibice. Abahutu n’Abahutsi bari bamaze iminsi baticara ngo basabane babonye umwanya wo kongera guhura bamwe bakeshereza ijoro mu tubari banywa, abandi barara mu mihanda babyina."

Nubwo Radiyo RTLM itaciraga Rayon Sports akari urutega kuko yayifataga nk’umwanzi, icyo gihe yarayishimiye kuko yari yahesheje ishema igihugu ’ ibendera ryacyo rikazamuka’. Na Perezida Habyarimana yatumiye abakinnyi ba Rayon Sports arabashimira, ndetse bicishwa kuri televiziyo.

Murangwa avuga ko bamwe mu bakinnyi na we arimo batashakaga kwitabira ibyo birori ariko ko nta yandi mahitamo yari afite ndetse akemeza ko hari bamwe barokowe no kwitabira icyo gikorwa. Avuga ko mugenzi we wakinaga hagati mu kibuga, Gasana Celestin uzwi nka ’Tigana’ yarokotse nyuma yo kwereka Interahamwe zashakaga kumwica amafoto ye ari kumwe na Habyarimana.

Umuriro w’amasasu mu kirere, imivu y’amaraso ku butaka

Umunsi Jenoside yatangiyeho ni umunsi Murangwa yibuka neza. Hari mu ijoro ajya iwe avuye kureba umukino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cya Afurika cyo mu 1994, umukino Zambia yari yatsinzemo Mali nyuma y’igihe kitageze ku mwaka yari imaze ibuze hafi ya bose mu bakinnyi bayo bari bapfuye bazize impanuka y’indege.

Murangwa agira ati " Twumvaga induru nyinshi n’amasasu mu kirere. Nubwo tutari mu gace kaberagamo intambara, twari tumenyereye amasasu no guturika kwa hato na hato kw’amagerenade."

Muri iryo joro, ni bwo Murangwa n’abo bari bavanye kureba umupira ni bwo bamenye inkuru y’ihanurwa ry’indege yari yaguyemo uwari Perezida w’u Rwanda n’abo bari kumwe bose bava i Arusha muri Tanzania. Abandi bari bapfanye na we harimo Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira.

Mu masaha make, ubwicanyi bwahise butangira muri Kigali. Abasirikare batangira kwica abo bari bazi nk’abanzi bakuru b’igihugu, Interahamwe na zo zitangira kwica Abatutsi.

Murangwa avuga ko yakanguwe n’urufaya rw’amasasu rwavugaga bidasanzwe.

Ati " Nakangutse mu ma saa cyenda za nijoro, bigeze mu gitondo, ni bwo namenye ko bamwe mu baturanyi banjye bari bamaze kwicwa, nta wari uzi impamvu y’urupfu rwabo ariko njye narabyumvise kuko bari abantu batari ku ruhande rwa Leta."

Akomeza agira ati " Uko amasaha yicumaga ni ko twagendaga twumva ngo kanaka arapfuye. Hicwaga Abahutu barwanyaga Leta n’Abatutsi basanzwe batari bafite aho bahuriye n’ubutegetsi. Ibi byatumye tubona ko ibintu byakomeye kurusha uko twabitekerezaga ndetse tugira ubwoba ko isaha iyo ari yo yose, byashoboraga kutugeraho."

Ntibyatinze, abasirikare baba bageze mu rugo aho Murangwa yabaga.

Ati" Baje binjira kuri buri nzu ari ko bica. Hari nka saa saba z’amanywa. Mu minota mike, itsinda ry’abasirikare nka batanu cyangwa batandatu baba binjiye mu nzu yacu batangira kudukubita, batubwira ngo turyame hasi ari ko binjira mu byumba bateragura ibintu hejuru. Batubwiye ko barimo bashaka imbunda dushobora kuba twari dufite kuko twafatwaga nk’abanzi."

Ikizakiza Murangwa cyabaye alubumu y’amafoto yaguye hasi maze Toto [Murangwa] akayigaragaraho. Umwe mu basirikare ayibonye yasanye n’uhindutse. Murangwa yagerageje kwemeza abasirikare ko Athanase mugenzi we bari kumwe na we yakinaga mu ikipe ya Rayon Sports nubwo atakinaga mu ikipe ibanza. " Uwo musirikare wari unzi yasabye bagenzi be gusohoka n’uko umwe muri bo aba yinjiranye umugore n’abana be batatu ashaka kubatera gerenade ngo abice."

Murangwa akomeza agira ati" Uwo musirikare yaganiye na mugenzi we ni uko arahindukira arambaza ati "Aba urabizi?", Nanjye nti " Yego, ni abaturanyi banjye, kandi nta kibi mbaziho peee. " Barabaretse gusa ikibazo cy’umukozi wakoraga aho mu rugo cyo kiba ingorabahizi."

Uyu mukozi w’umuhungu wo mu kigero cy’imyaka 16 yakomokaga mu Majyaruguru kimwe na Athanase wabanaga na Murangwa. Murangwa avuga ko bagerageje gusobanura ko bamuzi, ko "impamvu atari afite indangamuntu ari uko ari bwo yari akiva mu ishuri ndetse ko twari twaramurangiwe n’abantu b’inshuti zacu ariko ntibabyumvise. " Badusabye kwinjira mu nzu, ni uko tugiye kumva ikintu kiraturitse, iby’umusore birangirira aho."

Iyo Murangwa abara iyi nkuru ayivuga nk’aho yabaye ejo. Acishamo agaseka, ubundi ukabona akababaro karamusaze akijima mu maso. Hari ibyo yibuka byinshi nubwo yibagiwe bimwe na bimwe nk’izina ry’uyu mukozi wabo wo mu rugo.

Bamwe bararira, mwe mukaririmba? Ibintu birakomeye!!!

Abasirikare bamaze kuva kwa Murangwa, na we ntiyahatinze. Bukeye bw’aho, yahise ajya mu rugo iwabo hatari kure y’aho yibanaga agira ngo amenye niba bo bari bakiriho kugira ngo arebe ko bahungira ku kigo cy’amashuri yisumbuye cyari hafi aho. Hari Abatutsi bari barahungiye muri iryo shuri kubera ihohoterwa bakorerwaga mbere y’uko Jenoside itangira.

Ati " Nkigera mu rugo, nasanze bose bahari ariko ubwoba ari bwose by’umwihariko kuri data wari warabaye mu bihe nk’ibyo mbere [mu myaka ya za 1960]. Uko twarimo dupakira ibintu ngo tujye kuri icyo kigo cya segonderi, ni ko twumvaga urusaku rwinshi mu baturanyi. Papa yatubujije kujya kuri koleji aravuga ati ’Aho kujya gupfira mu muhanda, ndemera mfire aha.’"

Ababyeyi ba Murangwa bari abakirisitu bakomeye basengeraga mu Badivantisiti b’umunsi wa karindwi. Umubyeyi wa Murangwa asaba abari aho gusenga ariko Murangwa arabyanga, ati " Mukeka ko ibyo gusenga hari icyo bidufasha?" Turimo turashaka uko dukiza amagara yacu, none nawe ngo turirimbe, bamwe bararira, mwe mukariririmba ? "

Byamwanze mu nda, maze ahitamo guhungira ku bakinnyi bagenzi be bakinanaga bari batuye hafi aho.

Batatu mu bo twakinanaga bari Abahutu, undi umwe ari umututsi. Murangwa agira ati " Icyo bagenzi banjye bankoreye ni cyo cyaje kundokora Jenoside ndetse n’umuryango wanjye mu buryo butaziguye. Mugenzi wanjye twakinanaga witwaga Munyurangabo Longin yiyemeje kundwanaho bisesuye."

Munyurangabo Longin, intwaro itarabaye nk’abandi muri Jenoside

Mu byumweru bitatu cyangwa bine byakurikiyeho, Longin Munyurangabo yacumbikiye Murangwa kandi arwana ku buzima bwe uko babaga batewe n’Interahamwe.

Ati " Longin ni we wagiranaga imishyikirano n’abicanyi babaga baje kunyica, akabaha amafaranga cyangwa imyenda y’amakipe atandukanye yaguraga igihe twabaga twagiye gukina hanze y’u Rwanda."

Uko iminsi yicumaga ni ko kurwana buzima bwa Murangwa byarushagaho gukomera. Umunsi umwe, Murangwa yarafashwe gusa akizwa na mubyara w’umwe mu bo bakinanaga wahoze ari umusirikare gusa akaba yari yavuye ku rugamba nyuma yo kurambirwa kurwana akaza kureba mubyara we.

Murangwa ati " Uyu wari wavuye mu gisirikare yankijije neza mu gihe Interahamwe zari zamaze kumfata zinjyanye. Bagenzi banjye batanze amafaranga gusa na we abigiramo uruhare cyane kuko yari afite n’imbunda nubwo muri icyo gihe, Interahamwe zari zifite ingufu n’ijambo kurusha abasirikare kuko zo zabaga zisobanukiwe neza ibyabaga, zaratojwe kandi zarigishijwe amacakubiri no kwanga Abatutsi."

Nyuma yo kumutabara, uyu musirikare yabwiye Murangwa ati " Nakabaye nguma hano nkakurinda ariko ngomba kuhava kandi Interahamwe zambwiye ko zizagaruka nta kabuza. Icyiza ni uko washaka ahandi uhungira."

Ariko se yari kujya he? Akibitekerezaho, Longin yungutse igitekerezo cyo guhungishiriza Murangwa kuri umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports witwaga Mudahinyuka Jean-Marie Vianney wari uzwi cyane nka Zuzu, wari yarigeze no kuyobora Interahamwe ku rwego rw’igihugu, wari utuye hafi aho.

Mu 2004, Zuzu uyu yafatiwe i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinjwa ibyaha bya jenoside birimo kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi 62 bapfiriye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ndetse n’Abatutsi 600 bapfiriye mu kigo cy’amashuri yisumbuye. Kuri ubu, afungiye mu Rwanda aho yakatiwe n’urukiko igihano cy’igifungo cya burundu.

Murangwa yagize ubwoba ubwo Longin yamubwiraga icyo gitekerezo cyo kumuhungishiriza kwa Zuzu icyakora amubwira ko yari aherutse guhura na Zuzu akamubaza amakuru ye (Murangwa) akamubwira ko atayazi kuko atazi icyo yayashakiraga kuyamenya. Longin yaribwiraga ati " Wenda nta kibi Zuzu yifurizaga Murangwa, ni yo mpamvu yabazaga amakuru ye."

Bagitekereza ibyo, biyunguye indi nama yo guhungira ku rugo rwa mugenzi wabo wakomokaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko bumvaga we nta we umusagarira kuko yari umunyamahanga.

" Bagenzi banjye baramperekeje ariko tugeze ku rugo rwe, (Umukongomani) atubwira ko adashobora kumpisha kuko bitewe n’uko yari atunze umugore w’umututsikazi, umugore wari ubakodesheje inzu yabahozaga ku nkeke ko adashaka uwo mugore mu rugo rwe, aho ni ho twasanze nta yandi mahitamo uretse kujya kwa Zuzu."

Bageze kwa Zuzu, Murangwa ni we wabanje kujyayo avugana na Zuzu maze Zuzu aza amwenyura abwira Murangwa ati "Nzakurinda kugeza igihe tuzavira gukina muri Kenya."

Bisa n’aho Zuzu yari yashimishijwe cyane no kuba Rayon Sports yari yasezereye Al Hilal akaba yaratekerezaga ko ubwicanyi bwari kurangira vuba mbere y’igihe ngo Rayon Sports yari guhurira na Kenyan Breweries mu cyiciro gikurikira.

Murangwa, nkuko abivuga, yamaze iminsi ibiri mu rugo kwa Zuzu, wamufashije kugera ku Biro by’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix Rouge rwagati mu Mujyi wa Kigali akamusiga aho.

Ntibyoroheye Murangwa kwinjira mu gipangu Croix Rouge yakoreragamo kuko yamaze iminsi yakurikiyeho yihishe mu biti byari mu marembo yaho ari kumwe n’umusore witwaga Jean Paul wari umushoferi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere (UNDP). Nyuma y’aho haza umugore n’umugabo bari bafite uruhinja rw’ibyumweru barihishanya. Uri ruhinja ni rwo rwatumye umuzungu w’umusuwisi witwaga Philippe Gaillard wari umuyobozi muri Croix Rouge abumva maze yiyemeza kubafasha. Murangwa yibutse akazi umwe mu bo bakinanaga, yakoraga, yavuze ko akora akazi kadahoraho muri UNICEF.

Murangwa agira ati " Uwo muzungu [Philippe Gaillard] yahamagaye umuyobozi w’Umujyi wa Kigali amubwira ko hari abakozi babiri b’Umuryango w’Abibumbye bari kuri Croix Rouge, amusaba ubufasha bwo kubamugereza hamwe n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari muri Hotel des Mille Collines mu gihe umugore n’umugabo twari kumwe bahungishirijwe muri Katederali ya Saint Paul."

Akomeza agira ati " Twabaye muri Mille Collines igihe gito kugeza igihe Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zumvikaniye kuduhererekanya n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi maze tujyanwa mu gace zagenzuraga, nguko uko narokotse."

Ruhago yifashishwa mu kurwanya umwanzi

Kimwe na Murangwa, ababyeyi be na bo barokotse Jenoside. Nyamara benshi bo mu muryango we ntibagize aya mahirwe. Basaza ba nyina batandatu bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyakora we n’umuryango we bashengurwa cyane n’uko batazi irengero rya murumuna we wari ufite imyaka irindwi gusa y’amavuko witwaga Iradukunda Jean Paul.

Ishusho ya nyuma ya Jean Paul umuryango wa Murangwa ujya ubona ni aho uyu mwana asigwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zasize Abatutsi mu 1994 zikisubirira i Burayi. Iradukunda Jean Paul agaragara yifashe mapfubyi muri videwo aho izi ngabo z’Ababiligi zisiga Abatutsi b’abagore n’abagabo n’abana baba babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma yo gutereranwa n’abasirikare bari bahungiyeho bibwira ko babakiza imihoro y’Interahamwe.

Kuri Longin Munyurangabo wakoze ibishoboka byose ngo Murangwa arokoke, ibye ntibyabaye byiza.

Murangwa ati " Longin si njye yafashije njyenyine. Yari afite umukobwa bakundanaga w’umututsikazi gusa we ntiyamuhungishirije ahandi; barabanye kugeza umunsi Kigali yafatiwe n’ingabo za FPR Inkotanyi. Nyuma yo gufatwa kwa Kigali, abayobozi bahatiye abaturage bose guhungana na bo berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo maze ahungana n’umukunzi we ".

" Bageze mu Ruhengeri, mu majyaruguru, bahagaritswe kuri bariyeri n’abasirikare maze umukunzi wa Munyurangabo yerekana indangamuntu y’impimbano yagaragazaga ko ari umuhutukazi nyamara abasirikare banga kubyemera kubera uko yasaga, baramukubita cyane bamuta mu mugezi icyakora, mu buryo bw’igitangaza, yararokotse ntiyapfa nyamara Longin we nta wongeye kumuca iryera kuva ubwo kugeza n’ ubu. "

Longin Munyurangabo ni umwe mu bantu 70 barimo abakinnyi, abatoza n’abayobozi mu makipe bibukwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Murangwa avuga ko " benshi muri aba bakinnyi bishwe n’abo bakinanaga, icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi igira ubukana cyane ni uko umuturanyi wawe ari we washoboraga kukwica no kukugambanira kurusha uwa kure."

Murangwa avuga ko ibyo nyamara atari ko byagenze kuri bagenzi be bakinanaga.

Ati " Bagenzi banjye bari banzi neza, bazi n’ibitekerezo byanjye bya politiki kuko twabiganiraga kenshi. Ni bo bakabaye baraje kunyica mbere nkuko byagendekeye abandi benshi. Banze kwitwara nk’abandi mu gihe kwitwa umugabo muzima byari kuba umwicanyi. Iyi myitwarire ya bagenzi banjye ni yo yampaye umurongo w’ubuzima nahisemo kubaho. Nahisemo kudaheranwa n’amateka yanjye. Ndashaka kuzasigira umurage abana banjye n’abazabakomokaho ko uko bagenzi banjye banyitwayeho ari ko buri wese yagaharaniye kubaho."

Inzira igana u Bwongereza, kubaka isi nziza kurushaho

Mbere y’uko Murangwa atangira urugendo rwe rwo kubaka umurage we bisesuye, ntibyamworoheye kubera amateka ye. Mu gihe yari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Amavubi, nyuma ya Jenoside, Murangwa yaje kumenya ko Interahamwe ebyiri mu zashakaga kumwica agatabarwa na bagenzi be muri jenoside zari zafatiwe mu Bacengezi bakomeje guteza imbere umutekano mu Rwanda bagamije kurwigarurira. Aba bari bagamije kandi kwica abarokotse Jenoside.

Murangwa ati " Ubwo bafatwaga, bavuze izina ryanjye mu bo bifuzaga kwica. Menye ko hari abantu bashaka kunyica ntabizi, numvise mbuze amahoro ngira ubwoba kurusha ubwo nari mfite muri Jenoside."

Muri Kamena mu 1996, ubwo ikipe y’igihugu yacaga i Paris ivuye muri Tunisia mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi, Murangwa yafashe umwanzuro wo gutoroka, arahunga. Ntiyatinze mu Bufaransa, yahamaze igihe gito ajya mu Bubiligi aho yavuye yerekeza i Londres mu Bwongereza aho yatse ubuhungiro ndetse akanabuhabwa.

Kuva icyo gihe, Murangwa aba i Londres aho atanga inyigisho z’ubumwe n’ubwumvikane yifashishije umuryango yise "Football for Hope, Peace and Unity".

Binyuze muri uyu muryango, Murangwa yigisha haba mu Rwanda ndetse no mu Bwongereza, uburyo umupira w’amaguru wakwifashishwa mu kwimakaza ubwiyunge mu Rwanda.

Murangwa kandi afite amasanteri y’umupira w’amaguru mu gihugu hatangirwamo bene izo nyigisho.

Ati " Dushyira hamwe abana tukabigisha umupira ndetse n’uko wababera isoko y’ubumwe. Tuhatangira kandi ubutumwa ku buryo bwo gukemura amakimbirane, guharanira ubuzima buzira umuze no guteza imbere igitsina gore."

Ibi Murangwa ntabikora mu Rwanda gusa kuko abikorera no mu Bwongereza. Binyuze mu muryango "Survivors Tribune" yashize mu Ugushyingo mu 2005 afatanyije n’abandi barokotse jenoside bari hirya no hino ku isi, batanga ibiganiro mu bigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza.

Agira ati" Dukoresheje ubuhamya bw’ibyo twaciyemo, dutanga inyigisho zo kurwanya urwango, amacakubiri n’irondabwoko.

" Twerekana uburyo byoroshye gusakaza ibitekerezo by’urwango ariko tugakomeza abantu tubabwira ko bishoboka cyane no kubirwanya. Muri jenoside, nabonye uburyo abantu bashobora kuba babi gusa mbona n’abandi bake bangaruriye icyizere ko ubumuntu bushoboka."

Murangwa asoza agira ati "Ni byiza cyane ko umupira w’amaguru ugira ba Ronaldo na Messi benshi. Ariko icyafasha isi cyane kurushaho ni uko habaho ba Longins benshi cyane."

Murangwa Eugene,wakundaga kurinda izamu yambaye ingofero, yari mu ikipe ya Rayon Sports yakoze amateka isezerera Al Hilal yo muri Sudani, mu irushanwa rya CAF, iyitsinze ibitego 4-1 kuwa 6 Werurwe 1994.



Iyi nkuru yahinduwe mu kinyarwanda na Rwandamagazine.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa