skol
fortebet

Ubukene bwatumye ubushinjacyaha bufatira imitungo ya Ronaldinho

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Ronaldinho uri mu bakoze amateka mu mupira w’amaguru muri Brazil no mu ikipe ya FC Barcelona,ari mu bukene bukabije bwatumye ubushinjacyaha bwo muri Brazil bufatira imitungo ye irimo amazu n’imodoka bye kubera ko atishyuye amande yaciwe ubwo yarimburaga ishyamba atabiherewe uburenganzira.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwo muri Brazil,bwashatse gufatira konti ya Ronaldinho busanga hariho amapawundi 5 gusa niko guhita bajya mu rugo rwe bafata inzu n’imodoka ze zihenze.

Inzu umuryango wa Ronaldinho ubamo yafatiriwe na polisi ya Brazil

Ronaldinho w’imyaka 38 na mukuru we bambuwe inzandiko zabo z’inzira n’ubushinjacyaha mu kwezi gushize kubera ko basuzumye ku ma konti ye bagasanga hariho amapawundi 5 atakwishyura amande yari yaciwe na leta kubera kwangiza ishyamba ryayo nta burenganzira afite.

Polisi yamaze gufatira inzu umuryango we ubamo mu mujyi wa Porto Alegre, ndetse bamaze gufata imodoka ze 2 za BMW na Mercedes Benz kugira ngo Ronaldinho yishyure aya mande.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Ronaldinho yahamwe n’ibyaha byo kwangiza ibidukikije ubwo yubakaga ikigo yise Ronaldinho Gaucho Institute cyo kwigisha abana ibintu bitandukanye.

Ronaldinho yemeye kwishyura ibyo yangije ariko kugeza ubu nta n’igiceri na kimwe aratanga ariyo mpamvu imitungo ye yafatiriwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa