Kigali

Uburakari bw’abafana ba Musanze FC bwatumye umutoza Habimana yegura

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 February 2018 Yasuwe: 709

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC Habimana Sosthene yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe kubera umusaruro mubi watumye abafana bayo bashaka kumugirira nabi nyuma yo kunganya na Gicumbi FC 0-0.

Uyu mutoza waciye mu makipe menshi arimo Rayon Sports,yaraye yanditse urwandiko rwo kwegura ku kazi ke ko gutoza Musanze FC nyuma yo kunanirwa gutsinda Gicumbi FC muri weekend ishize bakanganya 0-0,byatumye abafana bamwirukankana bashaka kumugirira nabi.

Habimana Sosthene yafashije Musanze kwitwara neza mu mwaka ushize ubwo yari yungirijwe na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti bakarangiza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45 muri shampiyona,ariko uyu mwaka w’imikino bikaba bitaramukundiye kuko asezeye muri iyi kipe ari ku mwanya wa 12 n’amanota 10 yonyine.

Gutsindwa na Rayon Sports byatumye Sosthene ajya mu mazi abira

Nyuma y’umukino wa Gicumbi,abafana ba Musanze FC bumvikanye muri uyu mugi basaba ubuyobozi kwirukana uyu mutoza,gusa bamwe muri bo baza gushaka kumugirira nabi nkuko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yongeye gucibwa akayabo k’amafaranga na CAF kubera imyitwarire...

Rayon Sports na Gor Mahia zaciwe akayabo k’ibihumbi 5 by’idolari kubera...
19 September 2018 Yasuwe: 2110 0

APR FC yasinyishije Ntwari Evode inongerera amasezerano abakinnyi...

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka kuko yamaze gusinyisha umwe mu bakinnyi...
19 September 2018 Yasuwe: 1060 0

David de Gea yahaye igisubizo abanenze uko yitwaye mu gikombe...

Umunya Espagne ukinira ikipe ya Manchester United yatangaje ko nta mwanya...
19 September 2018 Yasuwe: 704 0

Liverpool itsinze PSG ku munota wa nyuma,Messi atangirana imbaraga...

Igitego cya Firmino ku munota wa nyuma w’umukino gifashije Liverpool...
18 September 2018 Yasuwe: 1523 0

Rwatubyaye yatangaje ikizafasha Rayon Sports gutsindira Enyimba ku kibuga...

Myugariro Rwatubyaye Abdul uri mu bihe byiza muri iyi minsi ,yatangaje ko...
18 September 2018 Yasuwe: 2701 0

Sergio Ramos yandagaje bikomeye Antoine Griezmann uherutse kwigereranya na...

Myugariro wa mbere ku isi kugeza ubu Sergio Ramos ukinira Real madrid yise...
18 September 2018 Yasuwe: 1941 0