skol
fortebet

Uburakari bw’abafana ba Musanze FC bwatumye umutoza Habimana yegura

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC Habimana Sosthene yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe kubera umusaruro mubi watumye abafana bayo bashaka kumugirira nabi nyuma yo kunganya na Gicumbi FC 0-0.
Uyu mutoza waciye mu makipe menshi arimo Rayon Sports,yaraye yanditse urwandiko rwo kwegura ku kazi ke ko gutoza Musanze FC nyuma yo kunanirwa gutsinda Gicumbi FC muri weekend ishize bakanganya 0-0,byatumye abafana bamwirukankana bashaka kumugirira nabi.
Habimana Sosthene yafashije Musanze kwitwara neza (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC Habimana Sosthene yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe kubera umusaruro mubi watumye abafana bayo bashaka kumugirira nabi nyuma yo kunganya na Gicumbi FC 0-0.

Uyu mutoza waciye mu makipe menshi arimo Rayon Sports,yaraye yanditse urwandiko rwo kwegura ku kazi ke ko gutoza Musanze FC nyuma yo kunanirwa gutsinda Gicumbi FC muri weekend ishize bakanganya 0-0,byatumye abafana bamwirukankana bashaka kumugirira nabi.

Habimana Sosthene yafashije Musanze kwitwara neza mu mwaka ushize ubwo yari yungirijwe na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti bakarangiza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45 muri shampiyona,ariko uyu mwaka w’imikino bikaba bitaramukundiye kuko asezeye muri iyi kipe ari ku mwanya wa 12 n’amanota 10 yonyine.

Gutsindwa na Rayon Sports byatumye Sosthene ajya mu mazi abira

Nyuma y’umukino wa Gicumbi,abafana ba Musanze FC bumvikanye muri uyu mugi basaba ubuyobozi kwirukana uyu mutoza,gusa bamwe muri bo baza gushaka kumugirira nabi nkuko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa