skol
fortebet

Uburanga bwa bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Chelsea na Manchester United ziracakirana uyu munsi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Gicurasi nibwo hateganyijwe umukino wa nyuma wa FA Cup urahuza ikipe ya Chelsea FC na Manchester United ku kibuga Wembley ku I saa 18:15 ndetse benshi mu bakunzi b’abakinnyi ku mpande zombi baraza kubashyigikira.

Sponsored Ad

Nubwo ibivugwa mbere y’uyu mukino ari byinshi,UMURYANGO wabashakiye amafoto ya bamwe mu bakunzi b’abakinnyi dukesha ikinyamakuru The Sun.

CHELSEA FC
CESC FABREGAS - Daniella Semaan


Uyu mukunzi wa Fabregas bamaranye imyaka 7 babana, amurusha imyaka 12 yose ndetse bakundanye nyuma y’aho atandukanye n’umugabo we bari bafitanye abana 2.
ALVARO MORATA - Alice Campello

Aba bombi bakoze ubukwe mu mwaka ushize babukorera I Venice mu Butaliyani.Morata na Campello usanzwe ari umunyamideli bamenyaniye mu Butaliyani ubwo yakiniraga Juventus.

CESAR AZPILICUETA - Adriana

Uyu myugariro n’uyu mukunzi we bakundanye kuva bakiri bato ndetse bashakana mu mwaka wa 2015,bafitanye umwana umwe.

WILLIAN - Vanessa Martins

Uyu musore ukina hagati mu ikipe ya Chelsea yashyingirnwe n’umunyamategeko Vanessa mu mwaka wa 2011,babyaranye abakobwa b’impanga mu mwaka wa 2012.

ANDREAS CHRISTENSEN - Katrine Friis

Uyu musore ukiri muto akundana n’umu designer w’umunya Denmark Friis ndetse uyu mukunzi we akundwa na benshi mu bafana ba Chelsea kubera imyambarire ye.

MANCHESTER UNITED
CHRIS SMALLING - Sam Cooke


Uyu myugariro wa Manchester United,yashakanye n’uyu mukobwa wigeze gutorerwa kuba umugore ufite amabere meza mu mwaka ushize.

PAUL POGBA - Maria Salaues

Uyu mukunzi wa Paul Pogba ni umwe mu bakurikiranira hafi umugabo we kuko akunda kwitabira imikino myinshi ya Manchester United.

DAVID DE GEA - Edurne Garcia

Uyu munyezamu wa Manchester United akundana n’uyu mukobwa w’umuhanzi ndetse ukora ibiganiro kuri televiziyo.

JUAN MATA - Evelina Kampf

PHIL JONES - Kaya Hall

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa