skol
fortebet

Uburanga bwa Miss France 2017 uvugwaho ko ari mu rukundo na Kylian Mbappe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’uburanga wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu mwaka ushize witwa Alicia Aylies yiharaje kuza ku mikino y’Ubufaransa cyane aho bivugwa ko ari mu rukundo na rutahizamu Kylian Mbappe uri kubica mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya.

Sponsored Ad

Uyu Nyampinga watangiye gutuma abantu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yazaga kureba umupira wa PSG kuri Parc des Princes aravugwa mu rukundo n’uyu musore w’imyaka 19 utangiye kwandikisha izina rye mu ruhando rw’abagabo muri ruhago.

Alicia w’imyaka 20 na Mbappe ntabwo baratangaza iby’urukundo rwabo gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko hagati y’aba bombi harimo akantu.

Alicia Aylies yagaragaye mu Burusiya ku mukino Ubufaransa bwatsinzemo Argentinaibitego 4-3aho yagaragaye yishimira ibitego bya Mbappe ku buryo budasanzwe.

Uyu Alicia wiga amategeko muri University of French Guiana yagaragaye ku mukino kuri uyu mukino w’igikombe cy’isi ari kumwe na Rachel Legrain-Trapani wabaye nyampinga w’Ubufaransa 2007,usanzwe ari umukunzi wa Benjamin Pavard byatumye benshi bemeza ko urukundo rwe na Mbappe ruriho.








Ibitekerezo

  • Ni byiza ko bakundana.Ikibazo nuko namara kumuhaga azamuta nkuko n’abandi ba Stars babigenza.Ibyo se nibyo mwita ngo "bari mu rukundo"? Bene ibi bibabaza imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa