Kigali

Uburangare bukomeye nibwo butumye Rwatubyaye agiye kumara umwaka wose adakina

Imikino   Yanditswe na: 11 October 2017 Yasuwe: 2255

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Rwatubyaye atazagaragara muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino kubera imvune ikomeye yagize mu ivi mu kwezi kwa 3 uyu mwaka ku mukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera aho hagaragaye ko habaye uburangare bukomeye kugira ngo avuzwe, bigiye gutuma amara amezi arenga 9 adakina.

Nyuma y’aho uyu musore asuzumwe n’abaganga basanze yaracitse udutsi tw’imbere duhuza amgufa yo mu ivi (rupture du ligament croisé),bisaba ko abanza kubagwa kugira ngo abashe gukira aho ndetse kugira ngo agaruke mu kibuga bisaba hagati y’amezi 6 kugeza ku 9 adakina.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Radio 10 yayitangarije ko habayeho uburangare yaba kuri we ndetse n’abagombaga kumuvuza kuko yagiye yanga kubagwa kugira ngo atamara igihe hanze y’ikibuga mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwarebaga ku masezerano afite dore ko asigaje umwaka umwe.

Yagize ati “Nibyo habayeho uburangare sinabyitaho ariko nagerageje kwivuza mpura n’abaganga batandukanye bakambwira ibitandukanye nibwo nisuzumishije bambwira ko ligaments zacitse nibwo nahisemo guhagarika imyitozo ndetse igisubizo kiba gukorerwa operation.Guturuka mu kwa 3 ikibazo ntabwo cyari kizwi neza gusa nitabwagaho nkaza nkagaruka baza gufata icyemezo cyo kunyuza mu cyuma mu kwezi kwa 5.Ibivugwa ko nagiye mu buvuzi bwa gihanga ntabwo twabigiyemo cyane kukoniyo mpamvu nagendaga ngaruka.Ubuyobozi bwa Rayon Sports twaravuganaga gusa nayo yavuganye na federation batwoherereza dossier nubwo ntawayitayeho. kuko n’amasezerano yanjye yari hafi kurangira bifuzaga ko navurwa mu bundi buryo kugira ngo mbe nakira vuba ngaruke mu kibuga”.

Uyu musore yavuze ko Rayon Sports nta bushake yagize bwo kumuvuza ku giti cyayo kuko yifuzaga ko uyu musore yavurizwa muri Maroc na FERWAFA gusa yemeza ko mu minsi ishize batangiye kubishyiramo ingufu cyane yaba FERWAFA ndetse na Rayon Sports.

Ku ruhande rwa Rayon Sports umunyamabanga mukuru Gakwaya Olivier yahakanye ibivugwa ko Rayon Sports yagize uburangare bwo kuvuza uyu musore kuko bandikiye FERWAFA bayisaba ko yabafasha uyu musore akajya kuvurizwa muri Maroc ntihite ibasubiza ko umubare w’abakinnyi 4 bagomba kuvuzwa uyu mwaka warangiye aho yemeje ko iby’uyu mubare babimenye biturutse mu itangazamakuru FERWAFA ntabyo yababwiye ndetse ko yabijeje ko batanze ubusabe bwo kumuvuza bategereje igisubizo.

Yagize ati “Icya mbere tujya gusuzumisha Rwatubyaye ngo turebe uko ahagaze ntabwo byakozwe na FERWAFA cyangwa Rwatubyaye ahubwo byakozwe na Rayon Sports.Imvune ye imaze kumenyekana hatangiye gushakwa uburyo yavuzwa nkuko n’abandi bagiye bagira amahirwe yo kuvurizwa muri Maroc kuko Rwatubyaye si we wari kuvutswa amahirwe yo kuvurizwa muri Maroc kuko n’abandi baravujwe.Icyo tutabashije kumenya ni uko hari umubare w’abantu ntarengwa bagomba kuvuzwa buri mwaka kuko iyo ibyo tubibwirwa mbere twari gushakisha ubundi buryo twamuvuza,ibyo ni ibintu tumenye vuba.ntekereza ko iyo tuza kubimenya twakabaye twaragize icyo dukora kugira ngo tubashe kunguka aya mezi yamaze adakina.Twari dutegereje kubona amahirwe y’uko avurirwa ahantu heza hamufasha gukira.”

Rwatubyaye yari umukinnyi wibanze muri Rayon Sports mbere y’uko avunika

Gakwaya yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports bagiye kujya bakorerwa ibizamini birimo umutima,impyiko n’izindi mvune kugira ngo birinde ibibazo by’abakinnyi bagura bafite imvune zikomeye nka Ivan Senyange na Sibomana Abouba bikarangira babatengushye kubera imvune.

Kuri Rwatubyaye, ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye guterana burebe uko bwabona amafaranga yo kwishyura kugira ngo abashe kubagwa aho mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bisaba miliyoni zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu marira n’ikiniga Umunyarwandakazi wanditse amateka yasezeye ku mukino...

Mu marira avanze n’ikiniga yitsa imitima; Umukobwa witwa Girubuntu Jeanne...
17 February 2018 Yasuwe: 868 1

AS Kigali inyagiye Kirehe FC ihita iyobora urutonde rwa shampiyona...

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 17 Gashyantare 2018 nibwo hakomezaga...
17 February 2018 Yasuwe: 739 0

Minnaert ushobora kugirwa umujyanama wa Karekezi arafatwa nk’intwaro ije...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Gashyantare 2017, nibwo byavuzwe na benshi...
17 February 2018 Yasuwe: 1625 0

Conte yavuze ku mukino uzamuhuza na FC Barcelona muri UEFA Champions...

Umutoza Antonio Conte yatangaje ko imikino 2 yikurikiranyije batsinze...
17 February 2018 Yasuwe: 1232 0

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni yiyemeje kwishyurira umwenda ikipe...

Icyamamare mu gukina filimi z’urukozasoni Amandha Fox yatangaje ko yifuza...
17 February 2018 Yasuwe: 2115 0

Rutanga yahawe izina rishya mu idini ry’umukobwa agiye kurongora

Umukinyi Rutanga Eric wa Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhindura idini...
16 February 2018 Yasuwe: 4000 0