skol
fortebet

Uburwayi butumye Dr Ljubomir Petrovic asezera igitaraganya ku kazi ko gutoza APR FC

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

Uwari umutoza wa APR FC,Ljubomir "Ljupko" Petrović, yamaze kwandika urwandiko rwo gusezera mu kazi ko gutoza ikipe ya APR FC yahesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Petrovic wageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka,yamaze kwandikira ubuyobozi bwa APR FC abumenyesha ko atagishoboye gukomeza akazi ko gutoza iyi kipe y’ubukombe mu Rwanda kubera uburwayi bw’umutima.

Petrovic yari amaze gufatisha muri APR FC

Dr Petrovic yari atezwe amaso n’abakunzi ba APR FC ko azabafasha kugera kure mu mikino nyafurika ariko ubuzima bwe ntibwamukundiye gukomezanya nayo.

Uyu mutoza w’imyaka 71 yagize ati “Nyuma y’ibizamini nafashwe n’abaganga,bambwiye ko niba nifuza gukomeza kubaho neza nahagarika akazi ko gutoza.Iki nicyo gihe kinkomereye mu buzima bwanjye kuko nabujijwe gukora ibyo nkunda.Ndababaye kuba ndakomeje gutoza APR FC.Nshimiye abantu bose twakoranye kandi APR FC izampora ku mutima.

Dr Petrovic wahesheje APR FC shampiyona y’ubushize ndetse n’igikombe cya Super Cup, akayigarurira umukino mwiza atanguye abakunzi b’iyi kipe kuko ayisize ku mwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo nyuma y’imikino 5 yari imaze gukinwa,yatsinze yose ibitego 2-0.

Nyuma yo gutsinda Etincelles FC,Petrovic yasubiye iwabo muri Serbia kwivuza none birangiye afashe umwanzuro wo kutazagaruka gutoza iyi kipe kubera uburwayi.


Ibaruwa Ljubomir Petrovic yandikiye APR FC

Ibitekerezo

  • ntakabeshye siyo mpamvu, ibyo byari bizwi nambere yo kwandika ko yagiye mwibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa