skol
fortebet

Ubusumbane ku gahimbazamusyi ka CAF CC niyo ntandaro nyamukuru y’umusaruro mubi wa Rayon Sports

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

Imwe mu mpamvu iri gutuma ikipe ya Rayon Sports iri kubura umusaruro muri iyi minsi, ni akavuyo kari mu buyobozi bwayo aho nyuma yo kubona itike yo gukina amatsinda ya CAF Confederations Cup bahaye abakinnyi 14 agahimbazamushyi k’umurengera,abandi barasuzugurwa cyane ngo ntabwo bitanze bahabwa amafaranga make.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 nayo ikesha bamwe mu bakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports abitangaza,nyuma yo gusezerera Costa do Sol bakerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup , ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ikipe n’abatoza bazagabana ibihumbi 68 by’amadolari y’Amerika,gusa butoranya abakinnyi 14 bubaha amadolari y’Amerika 1500 bubabwira ko ari ishimwe ko bitanze cyane kurusha abandi ikipe igatsinda,abandi bahabwa 1000,barindwi bahabwa ubusa.

Mu bakinnyi bahawe amadolari y’Amerika 1500 harimo Ndayishimiye Bakame,Gabriel Mugabo,Sadam Nyandwi,Kwizera Pierrot,Manzi Thierry,Rutanga Eric,Yannick Mukunzi,Usengimana Faustin,Shabani Hussein Tchabalala,Ismaila Diarra,AngeMutsinzi,Muhire Kevin,Imanishimwe Djabel na Christ Mbondi we wakuweho amadolari 250 kubera kwitwara nabi mu mukino ubanza wa Costa do Sol.

Abakinnyi bakinnye imikino mike muri uru rugendo rwo kwerekeza mu matsinda ya CAF CC barimo Shassir Nahimana,Bimenyimana Caleb,Mugisha Francois,Kassim Ndayisenga,Niyonzima Olivier Sefu,Yassin Mugume,bahawe amadolari 1000,mu gihe Irambona Eric yari muri aba basore ariko yamburwa amadolari yose kubera kumushinja gutoroka mu mwiherero mbere yo kwerekeza muri Mozambike.

Abandi bakinnyi 7 basigaye barimo Rwatubyaye,Nova Bayama,Mayor,Djamar,Twagirayezu Innocent,Yussuf Habimana na Gerrard Bikorimana nta n’igiceri cy’atanu bahawe kubera ko batigeze bakina umukino n’umwe.

Mu batoza (tekinike) ho ibintu byarazambye cyane kuko bafashe ibihumbi 8 by’amadolari babyihera Ivan Minnaert hanyuma abasigaye barimo Lomami Marcel,Nkunzingoma Ramadhan,Witakenge Jannot,Corneille Hategekimana wungirije Lomami,dogiteri Mugemana Charles n’umwungirza we Eulade,Ntwari Ibrahim,Adrien Nkubana na Claude bahawe amadolari 200 buri muntu.

Aba batoza bazabiranyijwe n’uburakari bituma babwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwakwigumanira aya mafaranga kuko ntacyo yabamarira ndetse buvuga ko aka ari agasuzuguro gakomeye.

Benshi bakomeje kwibaza niba ubuyobozi bwa Rayon Sports buzi icyo ikipe bisobanura ndetse babashinja ko aribo bari guteza umwuka mubi mu ikipe bishobora gutuma irindimuka.

Igituma ikipe iba ikipe ishitse, ni uko abantu bose baba bangana ndetse bafite umutima umwe mu gushaka umusaruro,waboneka ntiwitirirwe runaka ahubwo bikitwa ko ari umusaruro wa buri wese mu bayigize.

Umuyobozi wa Rayon Sports yabwiye Radio 10 ko ubusumbane bwo mu gahimbazamushyi bwabaye ariko nta kindi yatangariza abanyamakuru cyane ko byinshi biri imbere mu ikipe.

Nta gitunguranye ku musaruro Rayon Sports iri kugaragaza muri iyi minsi kuko mu mikino 9 imaze gukina mu marushanwa yose yatsinzemo umukino 1 gusa

Ibitekerezo

  • Amafaranga aho kutwubaka agiye kudusenyera. Kutamenya kuyobora cg gushaka gusenya Gikundiro no kwiha amenyo y’abasetsi
    biradukoraho. Ubu busumbane ni ikosa rikomeye cyane nibaza ko nta muntu wakagombye kurikora. Tumenye ko nutarakinnye iyo mikino yafashije abandi gukora imyitozo. mbega umuperezida!

    Abayobozi rwose bisubireho kuko amafanga naba ikibazo ikipe irarangira pe! Esubwo ubundi byaba bimariye iki ikipe ko numva birutwa no kuba ntago yagenze. Niba numva ko hari abakoze nabatarakoze! Sibyo bikubite agashyi kbs!!

    Reyon ihorana akavuyo ukumva ubwo busumbane,, 8&na 200& abandi ngo ntibakinye? Ntabuyobozi mugira pole muzaze muri gitinyiro

    Mujye mwumva Rayon time Ku isango ibi binyamakuru bikurura umwiryane mubiveho.kuki se abakozi badahembwa kimwe mu kigo kimwe bakorera.ESE muzi impamvu coach yahembwe ariya?muganga ko aba yaherekeje ikipe Kdi ari mu kazi ke hari target bamusaba Ku achievinga. Icyo mukunda ni byacitse muri rayon gusa.abakinnyi nabo bajye ba competent kugirango nabo berekane ubuhanga bwabo.nta kurya kuwabivunikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa