skol
fortebet

Ubusuwisi buhagamye Brazil ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi

Yanditswe: Sunday 17, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Brazil ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi cy’uyu mwaka,ihagamwe n’Ubusuwisi banganya igitego 1-1 mu mukino wo mu itsinda E.

Sponsored Ad

Brazil yahabwaga amahirwe menshi yo kunyagira Ubusuwisi,ihuye n’uruva gusenya kuko yayoboye umukino cyane ndetse igenda ibona uburyo bwo gutsinda ibitego,abakinnyi bayo birangaraho.

Philippe Coutinho ukinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Brazil ku munota wa 20 ,ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Sommer ntiyabasha kurigarura cyane ko
umupira wakubise igiti cy’izamu ukagana mu rushundura.

Brazil yarangije igice cya mbere iyoboye umukino ndetse iri kurusha cyane Ubusuwisi,byatumye benshi bemeza ko mu gice cya kabiri,irongeramo ibindi byinshi ndetse igaha isomo rya ruhago aba Basuwisi bakinaga bugarira.

Ku munota wa 50 w’umukino,Ubusuwisi bwabonye koluneri yatewe neza Shaqiri isanga umukinnyi Steven Zuber aho yari ahagaze abanza gusunika mu mugongo Miranda,atera umutwe ukomeye umunyezamu Allison Becker ntiyabasha kuwukuramo,byatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Guhera kuri uyu munota wa 50,abakinnyi ba Brazil barimo Neymar,Gabriel Jesus na Willian bagerageje gusatira izamu ry’Ubusuwisi biranga biba iby’ubusa gusa Ubusuwisi nabwo bwageragezaga bugasatira bya hato na hato.

Brazil itera ikirego mu cy’amakipe nka Portugal,Espagne na Argentina yanganyije imikino yayo ya mbere mu gihe ikipe yasuzuguritse ari Ubudage bwatsinzwe na Mexico mu mukino ukurikira uwo batwayemo igikombe cy’isi.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
BRAZIL: Alisson, Danilo, Thiago Silva, Miranda, Marcelo, Paulinho, Casemiro, Coutinho, Willian, Gabriel Jesus, Neymar

SWITZERLAND: Sommer, Lichsteiner, Schar, Akanji, Rodriguez, Behrami, Xhaka, Shaqiri, Dzemaili, Zuber, Seferovic




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa