skol
fortebet

Ubutaliyani bwakoze igikorwa gikomeye cyo gufasha Juventus gusinyisha Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Leta y’ubutaliyani yagabanyije imisoro ku banyamahanga byahise bica amarenga ko Cristiano Ronaldo ari mu nzira zerekeza mu Butaliyani cyane ko muri Espagne bari baramuzengereje kubera imisoro y’umurengera bamucaga.

Sponsored Ad

Ubutaliyani bwavuze ko abanyamahanga bimukiye mu Butaliyani mu kazi bagomba kwishyura ibihumbi 88 by’amapawundi ku misoro y’ibikorwa byabo byose, byatumye benshi bemeza ko ibi biraza korohereza Juventus kubona iki cyamamare.

Juventus yatangiye gucuruza imyenda ya Ronaldo nubwo atarayigeramo

Ronaldo yajyanwe mu nkiko kenshi n’abashinjacyha bo muri Espagne kubera gushinjwa kunyereza imisoro aho byarangiye aciwe akayabo ka miliyoni 16 z’amayero ndetse n’igifungo cy’imyaka 2.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Corriero dello sports,Ronaldo yakungukira mu ri uku kugabanuka kw’imisoro mu Butaliyani kuko afite ibikorwa byinshi bimutwara imisoro myinshi.

Juventus irashaka kwishyura akayabo ka miliyoni 88 Real Madrid ishaka kuri Ronaldo ndetse biravugwa ko mu masaha 48 araza gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 4 izarangira nawe asezera kuri ruhago.

Real Madrid yaraye igiranye ibiganiro n’uhagarariye Ronaldo Jorge Mendes gusa ibyavuye muri iyi myanzuro ntibiramenyekana nubwo amahirwe menshi ari uko Ronaldo ashobora kwerekeza I turin mu masaha make.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa