Kigali

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwasabye umutoza Ernesto Valverde ikintu gikomeye kugira ngo atirukanwa

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 November 2019 Yasuwe: 3525

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwanze kumvira igitutu cy’abafana b’iyi kipe bakomeje gusaba ko uyu mutoza yakwirukanwa aho bamutegetse kuzamura imikinire ye mu marushanwa yose bitaba ibyo akirukanwa.



Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko nyuma y’aho FC Barcelona inganyirije na Slavia Prague kuwa kabiri muri UEFA Champions League,umutoza Varverde yahise ahamagarwa n’abayobozi be bamubwira ko agomba gukora iyo bwabaga akazamura urwego rw’imikinire mu marushanwa yose iyi kipe iri gukina ngo natabishobora azirukanwa.

Barcelona ntishaka gutandukana na Valverde mbere y’uko umwaka w’imikino urangira ariko ngo naramuka asezerewe muri UEFA Champions League azahita yirukanwa burundu.

FC Barcelona irifuza gutwara igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka ariko uko yitwaye mu mukino wa La Liga yatsinzwemo na Levante ibitego 3-1 n’uwo yanganyije na Slavia Prague byatumye benshi bayitakariza icyizere.

Valverde arasabwa koga magazi kuko imbere ahafite imikino ikomeye irimo uwa Celta Vigo, FC Cartagena, Leganes, Borussia Dortmund na Atletico Madrid yose asabwa kuzamuramo urwego kugira ngo atazirukanwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo karahava mbere yo gukina umukino...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yise Gasogi United umwana...
12 November 2019 Yasuwe: 1822 0

Neymar Jr yasohokanye w’uburanga budasanzwe bivugwa ko ariwe bari kumwe mu...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr, umaze iminsi mu mvune yatumye benshi bacika...
12 November 2019 Yasuwe: 2110 0

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo...

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano...
12 November 2019 Yasuwe: 3147 0

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yageze muri Mozambique[AMAFOTO]

Abakinnyi 22 b’ikipe yigihugu Amavubi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo...
12 November 2019 Yasuwe: 1048 0

Munyaneza Didier yatangiranye imbaraga zidasanzwe Tour du Senegal ahita...

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yitwaye neza mu gace ka...
12 November 2019 Yasuwe: 718 0

Cristiano Ronaldo ashobora kumara imyaka 2 adakina kubera amakosa akomeye...

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 6019 0