skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Mukura ntiburamenya ibyo Minnaert yatangaje ngo bishoboke kuba baramuvugiye ibyo atavuze

Yanditswe: Monday 27, Feb 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports buratangaza ko butazi ko umutoza w’iyi kipe yaba yaravuze ko abayobozi ba APR FC bamuteye ubwoba ndetse ngo n’ibyo kuba yaravuze ko abasifuzi babogamira ku ikipe ya APR FC nabyo ntabyo bazi.
Barashaka kuntera ubwoba kandi narabaye i Tripoli muri Libya ibisasu biturikira muri metero 200 simbugire? Ivan Minnaert
Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga w’ikipe ya Mukura VS, yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko ibyo ntabyo azi, ko icyo azi ari ibyabaye kuwa (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports buratangaza ko butazi ko umutoza w’iyi kipe yaba yaravuze ko abayobozi ba APR FC bamuteye ubwoba ndetse ngo n’ibyo kuba yaravuze ko abasifuzi babogamira ku ikipe ya APR FC nabyo ntabyo bazi.

Barashaka kuntera ubwoba kandi narabaye i Tripoli muri Libya ibisasu biturikira muri metero 200 simbugire? Ivan Minnaert

Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga w’ikipe ya Mukura VS, yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko ibyo ntabyo azi, ko icyo azi ari ibyabaye kuwa kane mbere y’umukino ibindi byo ntabyo yamenye ngo bishoboke ko baba banabeshyera Minnaert ibyo atigeze avuga.

Yagize ati”Ngira ngo yavuze ku byari byaraye bibaye kuwa kane mbere y’umukino, ntago yavuze ko ku umukino hari abantu bamuteye ubwoba n’uko abantu babivuze bitandukanye. Habayeho kutumvikana ku amasaha, APR yari yavuze ko iza saa cyenda twe tugakora saa kumi, yaje saa kumi isanga twatangiye kandi tutararangiza, bifuje gukora rero basaba umutoza ko yakoresha igihe gito urumva ni ugusaranganya ibikorwa by’igihugu, umutoza aranga avuga ko atari buve mu ikibuga ibyo yateguye bitarangiye, nibyo ngibyo ibindi ntago mbizi.”

Abajijwe ibyo yatangaje nyuma y’umukino avuga ko bashatse kumutera ubwoba kandi yarabaye Libya ibisasu biturika, ndetse no kuba abasifuzi batinya ikipe ya APR FC yavuze ko ibyo ntabyo azi ari nayo mpamvu atagira icyo abivugaho.

Yagize ati”ibyo simbizi nanjye ndi kumva abantu bavuga gutya na gutya, ariko ni mugoroba turi bubonane mubaze ibyo yatangaje urumva sinagira icyo mbivugaho ntaramenya ibyo yatangaje, sindabimenya sinzi niba ari byo cyangwa atari byo sinagira byinshi mbivughaho, gusa turamutse dusanze ari byo twamwereka ikosa yakoze.”

Uretse kuvuga ngo bamwereka ikosa yakoze baramutse basanze ibyanditswe n’ibyavuzwe koko ari byo yatangaje, ntavuga niba bashobora kuba bamufatira ibihano ibyo ari byo byose baramutse basanze hari ikosa yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa