skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana ko CAF yamaze kubamenyasha igihe umukino bafitanye Rivers United uzabera

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye amakuru avuga ko umukino nyafurika bafitanye na Rivers United, CAF yamaze kubatangariza igihe uzabemera nyuma y’uko basabye ko wimurwa bitewe n’uko igihe uteganyijwe u Rwanda ruzaba ruri mu bikorwa byo kwibuka.
Kuwa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatomboye kuzahura na Rivers United mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup, umukino ubanza wari utenganyijwe hagati y’itariki 7 n’9 Mata 2017, gusa bitewe n’uko guhera tariki ya (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye amakuru avuga ko umukino nyafurika bafitanye na Rivers United, CAF yamaze kubatangariza igihe uzabemera nyuma y’uko basabye ko wimurwa bitewe n’uko igihe uteganyijwe u Rwanda ruzaba ruri mu bikorwa byo kwibuka.

Kuwa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatomboye kuzahura na Rivers United mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup, umukino ubanza wari utenganyijwe hagati y’itariki 7 n’9 Mata 2017, gusa bitewe n’uko guhera tariki ya 7 kugeza 14 Mata buri mwaka mu Rwanda ruba turimo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ibikorwa byose birebana n’imikino n’imyidagaduro biba byahagaritswe, bisubukurwa nyuma y’icyo cyumweru n’ubwo ibikorwa byo kwibuka byo biba bigikomeje.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bumaze kubona umikino igihe uzabera bwahise bwandikira impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika buyisaba ko yabahindurira igihe umukino wabo uzabera ugashyirwa nyuma y’icyunamo.

Muri iki gitondo nibwo hasohotse amakuru avuga ko CAF umukino wa Rayon Sports yawimuriye tariki ya 15 Mata 2017 naho uwo kwishyura ukazaba tariki ya 22 Mata.

Umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko ayo makuru atariyo ari ibihuha.

Yagize ati "Oya ntago ari byo, ibyo ni bihuha rwose, twaranditse dusaba ko twakwimurirwa bitewe n’uko igihe umukino wari uteganyijwe tuzaba turimo kwibuka. Ntago baradusubiza kuko bagomba kubanza gusuzuma ubusabe bwacu ubundi bakanamenyesha ikipe tuzakina igihe umukino wimuriwe. Twifuzaga ko wazaba nyuma y’icyunamo. "

Ikipe ya Rayon Sports niramuka ikuyemo ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria muri iki cyiciro izahita igera mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup aho izahita inahabwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa